Intambwe nshya mu hazaza hanjye - Mangwende #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol mu cyiciro cya mbere muri Cyprus.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo iyi kipe yemeje ko yamaze kwibikaho uyu myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda wakiniraga FAR Rabat muri Maroc.

Mangwende ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira akaba atarahise agenda kuko yagowe no kubona ibyangombwa bimwemerera kujya muri iki gihugu.

Ndetse nk'uko ISIMBI iheruka kubyandika yageze aho atekereza no kuba yabivamo akigumira muri Afurika akaba ari ho akina ariko ku bw'amahirwe yaje kubona Visa.

Yasanze abandi baramaze kwerekanwa ndetse n'imyitozo bayigerereye kuko yatinze kuhagera.

Na we yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya, nyuma yo kwerekanwa yagize ati "intambwe nshya mu hazaza hanjye n'ikipe nshya AEL Limassol."

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakiniye Rayon Sports na APR FC batandukanye 2021 yerekeza muri Maroc muri FAR Rabat yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mangwende yerekanywe mu ikipe nshya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intambwe-nshya-mu-hazaza-hanjye-mangwende

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)