Intumwa z'u Rwanda na RDC zongeye guhurira i Luanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama yayobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Tete António, ikaba yanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner.

Ubwo hatangazwaga iyo nama, ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko izaba umwanya wo kuganira ku bitekerezo byatanzwe n'impande bireba ku buryo bwatuma amahoro arambye aboneka mu karere.

Ni inama ibaye, ikurikira iyabaye tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Icyo gihe bashyize umukono ku myanzuro itandukanye irimo usaba impande zihanganiye muri Kivu y'Amajyaruguru guhagarika imirwano.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama ni uw'uko inzobere mu butasi z'u Rwanda, iza RDC n'iza Angola zizahura, zigesesengura uburyo Leta ya RDC ivuga ko izasenyamo umutwe wa FDLR. Nk'uko byari biteganyijwe, zahuriye i Luanda tariki ya 7 n'iya 8 Kanama 2024.

Inzobere mu butasi zasabwaga bitarenze kuri uyu wa 15 Kanama gushyikiriza aba baminisitiri raporo zakoze ku busesenguzi bw'uburyo Leta ya RDC iteganyamo gusenya umutwe wa FDLR, bakayiganiraho mu yindi nama.

Bivuze ko mu nama izaba tariki ya 20 n'iya 21 Kanama, intumwa z'ibi bihugu ku rwego rw'abaminisitiri zizaganira kuri iyi raporo, ziyifateho umwanzuro.

Hategerejwe kumenya imyanzuro ishobora gufatirwa muri iyo nama n'uko izakurikizwa ku mpande zombi nubwo M23 irebwa n'icyo kibazo itari mu bitabiriye ibiganiro.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe Olivier uhagarariye u Rwanda yitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner. yitabiriye iyi nama
Impande zombi zongeye guhurira muri Angola



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-z-u-rwanda-na-rdc-zongeye-guhurira-i-luanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)