Inyungu yinjijwe na I&M Bank yazamutseho 67% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musaruro mwiza waturutse ku bwiyongere bw'inguzanyo zihabwa abakiliya zageze kuri miliyari 353 Frw, inyongera ya 12%.

Ku rundi ruhande, amafaranga yabikijwe na abakiliya yarazamutse agera kuri miliyari 593 Frw, inyongera ya 27% ugereranyije ni gihembwe cya kane cy'umwaka ushize.

Inyungu yabonetse mu bucuruzi bw'amadevize yazamutseho 46% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka.

Icyakora ku rundi ruhande, amafaranga iki kigo gikoresha mu bikorwa bitandukanye yiyongereyeho 4% ahanini bitewe n'ibikorwa bigamije kurushaho kugeza serivisi zayo ku bakiliya benshi hirya no hino mu gihugu no hanze y'igihugu.

Inguzanyo zitishyurwa neza zarazamutse zigera kuri 4.63% zivuye kuri 2.41% mu Ukuboza umwaka ushize. Icyakora iyi banki ikomeje gushyiraho ingamba zizatuma iki kibazo kidafata umurego ukabije.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko bakomeje gukorana na bakiliya n'ibigo biri mu byiciro bitandukanye mu kwiteza imbere, ndetse no kuzamura ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Ati "Ibigo bito n'ibiciriritse bikomeje kuba inkingi za mwamba mu kongera inyungu yacu kandi twishimiye iterambere ry'inzego za banki yacu. Uyu musaruro tubonye uhesha agaciro ishoramari twakoze ndetse ukanahesha agaciro abanyamigabane bacu."

Uyu muyobozi yongeyeho ko iyi banki izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zose zigamije iterambere muri rusange.

Ati "Dushyize imbere gukomeza gukorana n'abakiliya bacu ndetse tukaba bu bigo byambere by'imari mu Rwanda mu gukorana n'ibigo mu byiciro byose. Binyuze muri serivisi nziza dutanga, twizeye ko tuzaha ubushobozi ibigo bito n'ibiciriritse mu guteza imbere ibikorwa byabo."

Yashimangiye ko bafitanye imikoranire myiza n'abandi bafatanyabikorwa ituma bakomeje gushyira imbaraga mu mishinga itandukanye igamije gufasha abakiliya bayo, irimo no gushyira imbaraga mu guteza imbere abari mu rwego rw'ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yavuze ko bakomeje gukorana na bakiliya n'ibigo biri mu byiciro bitandukanye mu kwiteza imbere
I&M Bank (Rwanda) Plc yungutse miliyari 12 Frw mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-yinjijwe-na-i-m-bank-yazamutseho-67-mu-mezi-atandatu-ya-mbere-y-uyu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)