Inyungu zitezwe ku itegeko ry'imisoro ku mabuye y'agaciro riherutse kuvugururwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itegeko nimero 056/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rishyiraho umusoro ku mabuye y'agaciro ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 05 Nyakanga 2024, ryahinduraga iryo mu 2013 ryagaragaragamo ibyuho binyuranye.

Ubusanzwe umusoro wari uhari ni uwa 4% wishyurwaga n'uwohereza amabuye mu mahanga, ni ukuvuga umwe waguze umusaruro mu bacukuzi n'abandi bayaguriye imbere mu gihugu ahazwi nko kuri 'comptoir'.

Hari kandi umusoro ungana na 6% by'agaciro nyakuri ku mabuye y'agaciro yo mu rwego rwa zahabu no ku yandi mabuye y'agaciro yo muri ubwo bwoko ndetse n'ungana na 6% by'agaciro mbumbe agurishwaho iyo ajyanywe mu mahanga ku mabuye y'agaciro yo mu rwego rwa diyama n'andi mabuye y'agaciro yo muri ubwo bwoko.

Mu nteko rusange z'abagize Ihuriro ry'Abacukuzi mu Rwanda, yabaye ku wa 01 Kanama 2024, Komiseri Wungirije mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA ushinzwe gukurikirana imyenda y'imisoro no kugenzura konti z'abasora, Gayawira Patrick yavuze ko iri tegeko rishya rije gukemura ibibazo byinshi.

Yavuze ko nubwo uwo wayoherezaga mu mahanga byagaragaraga ko yasoraga wenyine, hari amafaranga yabaga yasigiwe mu giciro n'abo yaguzeho ayo mabuye, ibyasaga nko kwishyura umusoro mu buryo buziguye kuri abo yayaguzeho.

Icyakora ibyo byararengaga, uwo wohereza mu mahanga amabuye akagaragara wenyine mu bitabo by'isoresha bya RRA ko ari we usora gusa.

Ati 'Ibyo byari bibi cyane ndetse bifite ingaruka ku bacukura n'abagurira kuri comptoir. Hari benshi babarwagaho ibirarane bitari byo kandi barasoze mu buryo butaziguye. Itegeko ryakosoye icyo kintu.'

Kuri ubu ucukura amabuye azajya asora 3% by'agaciro k'amabuye yacukuye, uyamuguriye, ni ukuvuga wa wundi uyohereza hanze, we azajya atanga 2%.

Kuri ubu abo bose bazajya bamenyekanisha uwo musoro, bagaragaze amabuye yacukuwe, ayagurishijwe kuri comptoir, amazina y'ikigo n'ibindi byose bigaragare mu bitaro by'isoresha ku buryo ukora iyo mirimo wese asora.

Komiseri Gayawira ati 'Nta ngaruka uwo muntu bizamugiraho zijyanye n'ibirarane, ibyajyaga biba ugasanga n'umutungo w'abari muri iyi mirimo ugurishwa ku bw'amaherere.'

Uretse ku basora bazungukira muri iri tegeko rishya, na leta muri rusange izunguka cyane kuko ubusanzwe hari igice kinini cy'abakora muri iyo mirimo batasoraga.

Komiseri Gayawira agaragaza ko 'Byatumaga leta ibona umusoro muke kandi mu by'ukuri ubucukuzi ari urwego ruri gutera imbere rwakagombye gufasha leta mu iterambere. Kuri ubu izo mpande zose zizajya zisora leta yunguke n'usora ntagaragare nk'udasora kandi hari amafaranga amuvamo.'

Uyu muyobozi agaragaza ko n'ubusanzwe nta kinyuranyo kinini kirimo ugereranyije n'uko umusoro watangwaga mbere, ndetse ubu buri wese agiye kujya agaragara nk'usora, aho kugaragara ko hasora ruhande rumwe.

Uretse umusoro ku mabuye y'agaciro usanzwe, hari n'undi abari muri iyi mirimo baba bagomba kwishyura. Ni ukuvuga umusoro ku nyungu.

Iri tegeko rishya ryasoneye umusoro amabuye yatunganyirijwe mu Rwanda ariko yaravuye mu mahanga. Bikorwa ku bwoko bwose bw'amabuye yatunganyijwe n'izo nganda zikorera mu Rwanda uretse kuri zahabu yo izajya isora 1%, umusoro wagabanyijwe uvuye 6%.

Muri iryo 1% harimo umusoro ungana na 0,5% yakwa abagemuye ku ruganda ruyitunganya na 0,5% ku bayohereza mu mahanga yamaze gutunganywa.

Ni ibintu Komiseri Gayawira agaragaza nko guha amahirwe inganda zongerera agaciro umusaruro w'amabuye y'agaciro kugira ngo ziyongere mu gihugu, na cyane ko na zo zitanga umusoro ku nyungu.

Ati 'Urumva ko imisoro yiyongera iyo inganda ziyongereye. Nubwo imisoro imwe yakuweho ariko hari indi yinjira ndetse itari mike.'

Ubusanzwe RRA ikusanya imisoro ku mabuye y'agaciro igera kuri miliyari 12 Frw ku mwaka, umusoro Komiseri Gayawira agaragaza ko uziyongera cyane kuko iyo mirimo iri gukurikiranwa kugira ngo inakore kinyamwuga kurusha uko yakorwaga mbere.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Kamanzi yijeje imikoranire ya hafi n'abari muri iyo mirimo ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abacukuzi b'Amabuye y'Agaciro, Kalima Jean Malic ubwo yatangizaga inteko rusange y'abagize iri huriro
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika ivugira abakozi bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na za kariyeri, REWU, Eng. Mutsindashyaka André yavuze ko igihe kigeze ngo abakora muri iyo mirimo bahabwe umushahara fatizo
Abo mu Ihuriro ry'Abacukuzi b'Amabuye y'Agaciro mu Rwanda bitabiriye inteko rusange, bagaragaza imbogamizi zikiri muri iyo mirimo n'uko bifuza ko zakemurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-zitezwe-ku-itegeko-ry-imisoro-ku-mabuye-y-agaciro-riherutse-kuvugururwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)