Ni gahunda Irembo yiyemeje binyuze mu imenyerezamwuga iri guha abanyeshuri bo muri iri shuri, ryabonye izuba muri Gashyantare 2019, hagamijwe kubakira Abanyarwanda ubushobozi mu bijyanye n'iri koranabuhanga.
Irembo igaragaza ko yiyemeje iyo gahunda mu buryo bwo gushyigikira impano z'Abanyarwanda. Bifasha igihugu kugera ku ntego cyihaye ry'iterambere ikoranabuhanga rifitemo uruhare runini.
Kugeza ubu abanyeshuri ba RCA bari kumenyerezwa umwuga muri Irembo ni 28 aho bamaze amezi hafi atanu bahabwa ayo masomo yigiwe ku murimo.
Bafashwa n'abenjeniyeri mu byo kubaka porogaramu za mudasobwa muri iki kigo cy'ikoranabuhanga.
Irembo kandi igaragaza ko muri bo, 16 ba RCA bamaze guhabwa akazi muri Irembo, iki kigo kikagaragaza ko hari abandi banyeshuri bagera kuri 14 bahawe akazi muri Irembo ariko na bo bahoze bakora imenyerezamwuga.
Ibi bituma urwo rwego rwunguka abahanga bakiri bato kandi b'Abanyarwanda.
Irembo igaragaza ko muri iki cyiciro abo bahawe imenyerezamwuga bafashije mu gushyira serivisi zirenga 100 ku rubuga rwa IremboGov ndetse bagenzura ko zikora neza.
Uwo muhati wabo watumye ikigo cyongera imbaraga mu bijyanye no gushyira ku ikoranabuhanga serivisi nshya, ibyatumye IremboGov ikomeza kuba icyitegererezo mu bijyanye no guteza imbere serivisi za leta zikabonerwa hafi.
Abo banyeshuri kandi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere gahunda ya Irembo yo kwimakaza ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangabo, AI, nko gufasha mu buryo bwo gusubiza ibibazo bibazwa kuri IremboGov, n'indi mirimo iryo koranabuhanga rishobora gufashamo.
Irembo igaragaza ko ibyo byose ari ibihamya byivugira by'uburezi bufite ireme RCA iri guha abanyeshuri bayo, n'ubumenyi bwuzuye butangirwa ku murimo babona.
Ni ubufatanye bugaragazwa nk'ubukomeje guteza imbere imishinga itandukanye ya Irembo, n'ubufatanye butaziguye hagati y'amashuri n'ibigo biri ku isoko ry'umurimo mu guteza imbere urwego rw'ikoranabuhanga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi muri Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko ubwo bufatanye bwa Irembo na RCA bugaragaza uburyo ibigo byombi birajwe ishinga no kubakira ubushobozi abahanga mu by'ikoranabuhanga ba Afurika y'ejo hazaza.
Ati 'Ibyo abo banyeshuri bamaze kugeraho, bigaragaza uburyo bakorana umurava, kwiyemeza n'uko bahora barajwe ishinga no guhanga udushya nk'uko ari yo ntego yacu yose.'
Ndjientcheu yashimangiye ko bazakomeza ubwo bufatanye mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe no gukomeza guteza imbere ingingo yo guhanga ibishya.
Ati "turi kubaka u Rwanda rwihagije ku bijyanye n'ikoranabuhanga dufatanyije.'
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Papias Niyigena yavuze ko 'ubwo bufatanye na Irembo bugaragaza uburyo integanyanyigisho za RCA zikomeye n'uburyo abanyeshuri bacu bakomeye.'
Uyu muyobozi yavuze ko bazabyaza umusaruro amahirwe ari mu bufatanye bwa Irembo, hagamijwe gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, ari na ko hagerwa ku ntego rwihaye yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga muri Afurika.
Binyuze mu rubuga IremboGov, Irembo imaze gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo n'iza Leta byoroshye bidasabye kujya ku biro akenshi babyikoreye.
Nk'ubu kuri IremboGov abaturage baba ababa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bashobora kubonera serivisi zirenze 100 hamwe ku ikoranabuhanga.
Irembo igaragaza ko ibikorwa birenga miliyoni 20 byakozwe binyuze ku mbuga zayo zitandukanye, iki kigo kikagaragaza ko kirajwe ishinga no gukomeza guteza imbere iryo koranabuhanga rizatuma ibigo na leta bitanga.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-bufatanye-na-rwanda-coding-academy