Irushanwa rya Golf ryateguwe na NCBA Rwanda ryatangiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryo rushanwa ryatangiye kuri uyu wa 9 Kanama 2024, rikazakomeza no ku wa 10 Kanama. Ryahuje abakinnyi ba Golf barenga 200 bazishakamo abazakina umukino wa nyuma ku wa 21 Nzeri 2024.

Ni irushanwa rigamije gushimangira imikoranire hagati ya NCBA Group n'Umuryango w'Abakinnyi ba Golf mu Rwanda ndetse rikagaragaza n'umuhate wa banki mu guteza imbere uwo mukino.

Umuyobozi ushinzwe abakiliya banini muri NCBA Rwanda, Diana Mukunde, yagaragaje ko bifuza ko iri rushanwa ryaba ikimenyetso cyo guteza imbere siporo muri rusange.

Ati 'Gutangiza iri rushanwa rya NCBA Golf Series ni ikimenyetso cy'umuhate wacu mu iterambere rya siporo mu Rwanda.'

Perezida wa Kigali Golf Club, Byusa Marcel, yagaragaje ko umukino wa Golf urenze kuba siporo ahubwo ari urubuga ruhuza abantu mu ngeri zitandukanye z'iterambere.

Ati 'Golf irenze kuba siporo gusa, ni urubuga rwo kumenyana n'abandi, kubaka ubumwe no kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'ubukungu. Twishimiye kuba turi kumwe na NCBA aha ngaha mu gushyigikira uyu mukino no kuba itangazamakuru ribasha gusakaza amakuru ku bandi batarawumenya.'

Captaine wa Kigali Golf Club, Kulayije Andrew yagaragaje ko bishimiye imikoranire na NCBA kuko izatuma uwo mukino ugera ku rundi rwego haba mu Rwanda no mu Karere.

NCBA Group yatekereje gutangiza ayo marushanwa mu Rwanda nyuma yo kubona ko bigenda neza muri Kenya, Uganda na Tanzania.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irushanwa-rya-golf-ryateguwe-na-ncba-rwanda-ryatangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)