Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi muri RBA; Niyonkuru Zephanie yamburwa inshingano muri Minisiteri ya Siporo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi niyo Nama y'Abaminisitiri ya mbere iteranye nyuma y'uko hashyizweho Guverinoma, aho mu bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Mu bandi bahawe inshigano harimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, mu gihe Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y'Inararibonye.

Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro n'ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.

Beatrice Cyiza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije yari asanzwe ari Umuyobozi muri iyi Minisiteri aho mu nshingano ze harimo no kwita ku bijyanye n'ihindagurika ry'ikirere, nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri ibi bihe. Yayoboye imishinga itandukanye ndetse yanakoze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA.

Antoine Marie Kajangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yari asanzwe n'ubundi afite izi nshingano, aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, inemeza Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2025 na 2029.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isheja-sandrine-yagizwe-umuyobozi-muri-rba-niyonkuru-zephanie-yamburwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)