Ishimwe rya Sandrine Isheja kuri Perezida Kag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye bwa mbere nyuma y'Uko hashyizweho Guverinoma nshya, yafashe ibyemezo binyuranye ndetse inashyira mu myanya abayobozi banyuranye.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yagize Sandrine Isheja Butera Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.

Sandrine asanzwe ari umushyushyarugamba (MC) mu birori n'ibitaramo bikomeye mu Rwanda. Kandi amaze igihe kinini ari mu mwuga w'itangazamakuru aho akora ibiganiro bishamikiye ku buzima no gufasha abantu kwidagadura mu bihe bitandukanye.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Kagame, Sandrine yafatanyije na Luckman Nzeyimana kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyarugenge, yanafatanyije na Minisitiri Utumatwishima kuyobora ibyabereye i Gahanga ya Kicukiro.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X yanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 kanama 2024, ahagana saa tanu z'amanywa, yagaragaje ishimwe afite ku mutima nyuma y'uko Perezida Kagame amugiriye icyizere.

Ati 'U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n'umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa PaulKagame, mbashimiye icyizere mwangiriye.'

Yavuze ko mu mirimo yashinzwe muri RBA 'Niteguye gutanga ubwenge, umutima n'amaboko yanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda.'

Uyu mugore yashimye kandi abamwifurije ishya n'ihirwe mu mirimo mishya yahawe. Ati 'Abanyifurije ishya n'ihirwe mwakoze, gahunda ni yayindi #RBAHafiYawe.' 

Isheja Sandrine Butera ni umunyamakurukazi wamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro, n'ubuzima rusange kuri Radiyo zitandukanye zo mu Rwanda.

Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye cyane cyane ibyitabirwa n'abiyubashye ndetse niwe wari unakuriye Akanama Nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Isheja Sandrine Butera yasezeranye n'umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kuwa 15 Nyakanga 2016. Aho taliki ya 16 Nyakanga 2016 aribwo basezeranye imbere y'Imana bahamya isezerano ryabo ko bazabana akaramata. Aho magingo aya ari umunyamakuru ukunzwe ndetse wakoze kuri Radio zitandukanye zirimo Salus FM, Isango Star n'ahandi.

Sandrine Isheja Butera ni bucura bw'iwabo mu bana bavukana uko ari 3. Yize itangazamakuru nitumanaho asoza amashuri ye mumwaka wa 201.

Yatangiye gukora umwuga we w'itangazamakuru mu 2008 ku ishuri yigagaho Kaminuza Sandrine kandi avuga ko akunda ibiryo bya Abashinwa ndetse no koga.

Agakunda kandi umuziki cyane azwiho ko akunda amabara atandukanye muriyo harimo umutuku, Orange, n' icyatsi akunda kandi abantu bamusetsa cyane akunda igihugu cye cy'u Rwanda ntakunda abanebwe cyangwa abantu bamubeshya.  Ni umwe mu bagore bakora cyane imyitozo ngororamubiri, kandi babishikariza abandi.

U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n'umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa @PaulKagame , mbashimiye icyizere mwangiriye kandi niteguye gutanga ubwenge, umutima n'amaboko yanjye mu gukomeza kubaka u 🇷🇼 . Abanyifurije ishya n'ihirwe mwakoze, gahunda ni yayindi #RBAHafiYawe https://t.co/mWLl3bVC1j

â€" Sandrine ISHEJA (@SandrineISHEJA) August 24, 2024

 Â 

Sandrine Isheja Butera yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere


Sandrine yari asanzwe ari umunyamakuru w'ibanze wa Radio Kiss Fm 


Ubwo Sandrije Isheja yari kumwe na Minisitiri Utumatwishima mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame i Gahanga ya Kicukiro







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146216/ishimwe-rya-sandrine-isheja-kuri-perezida-kagame-wamugize-umuyobozi-muri-rba-146216.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)