Umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports, Nsanzimfura Keddy yavuze ko amakosa yakoze ubwo yari muri APR FC akisanga mu bibazo byose byatewe no kwisanga mu buzima atamenyereye kandi akiri umwana, ibintu ahamya ko bitazasubira.
Ku myaka ye 17 hari 2020 ni bwo Nsanzimfura Keddy yasinyiye APR FC avuye muri Kiyovu Sports.
Uyu mukinnyi wari uvuye no mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 ntabwo yahiriwe muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu kuko yagiye agarukwaho mu itangazamakuru bivugwa ko afite imyitwarire itari myiza.
Muri 2022 uyu mukinnyi yaje guhagarikwa muri APR FC kubera iyo myitwarire kugeza muri 2023 ubwo yerekezaga muri Al Qanah yo mu Misiri.
Muri ibyo bibazo byose ni nabwo yaje kubura inzu ye bigizwemo uruhare n'umukinnyi bakinanaga yisanga ari iy'umunyamakuru.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Nsanzimfura Keddy yavuze ko ibyabaye bitazongera kuba kuko ubu yamaze gukura, kiriya gihe yari akiri umwana yisanga yageze ku bintu mu buryo bworoshye akeka ko ari ko bizahora.
Ati "Nabyita kwihuta no kwihutisha ubuzima. Kwisanga mu buzima bwa APR FC uvuye muri Kiyovu Sports, navuye muri Kiyovu mfite imyaka 17 ntabwo byanyoroheye, ibyambayeho byambayeho ariko ntabwo bizongera. Byari byihuse ariko maze gukura maze kuba umukinnyi mukuru, amakosa yose yabaye ntabwo azongera."
Kuba hari icyo ashinja APR FC n'ubuyobozi bwa yo, yagize ati "ntacyo nshinja APR FC na yo ndayishimira."
Nsanzimfura Keddy wagarutse muri Kiyovu Sports yakuriyemo yari yayivuyemo muri 20220 ajya muri APR FC, yavuyemo muri 2023 ajya mu Misiri muri Al Qanah.