Itsinzi ya APR FC yaraye ibonye kuri Azam FC, yagize ingaruka ku mukino wari kuzayihuza na Rayon Sports muri shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wari utegerejwe tariki 14 Nzeri 2024 wigijweyo kubera ko tariki 13 Nzeri aribwo APR FC igomba kwakira Pyramids Fc mu mukino ubanza w'ijonjora rya 2 muri Caf Champions League.

APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri isezereye Azam FC yo muri Tanzaniya nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 i Kigali muri stade Amahoro, iyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 2-1 kuko mu mukino ubanza Azam FC yari yatsindiye APR FC muri Tanzania igitego 1-0.

Kugeza ubu ntiharamenyekana amatariki umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinirwaho.

 



Source : https://yegob.rw/itsinzi-ya-apr-fc-yaraye-ibonye-kuri-azam-fc-yagize-ingaruka-ku-mukino-wari-kuzayihuza-na-rayon-sports-muri-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)