Jay Polly yahawe icyubahiro mu gitaramo cya R... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa aba baraperi barimo Green P, P Fla , Bulldogg  na Fireman bakoreye mu gitaramo cyiswe 'Icyumba cy'Amategeko' cyabaye mu ijoro rya tariki 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali.

Jay Polly umaze imyaka itatu yitabye Imana bagenzi be bari bahuriye mu itsinda Tuff Gang bamuhaye icyubahiro binyuze mu ndirimbo 'Amaganya', 'Kwicuma'  iyo byageraga  ku gice Jay Polly yaririmbye bahaga umwanya abafana bakahiririmbira.

Amajwi y'abakunzi ba muzika bari muri iki gitaramo cyitiriwe album Icyumba cy'Amategeko yumvikanye asubiramo izina 'Jay Polly'  inshuro nyinshi ndetse ku rubyiniro hazanwa ifoto ye.

Jay Polly yabaye icyatwa mu muziki w'u Rwanda, ku buryo icyuho cye kigaragaza.

Niwe wari waratangije umushinga wo gukorana Album bahuriyeho. Ndetse, Green P yavuze ko muri uyu mwaka izajya hanze 'uko byagenda kose'.

Iyi foto igaragaza Jay Polly yahanzwe n'umunyabugeni, ndetse yazamutse ku rubyiniro ashimirwa ubuhanga yagaragaje mu kuyihanga.

Ni mu gihe Bull Dogg ariwe wakiriye iyi foto ku rubyiniro, ndetse yagiye ayishyira hanze mu rwego rwo kuyereka abafana b'uyu muraperi.

Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo 'Akanyarijisho', 'Deux fois deux', 'Umupfumu uzwi', n'izindi.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988 avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.

Uyu muraperi yize mu mashuri y'incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori.Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga 'Black Powers'. Mu 2003, ni bwo yahuye n'umuraperi Green P nyuma y'umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise 'G5'.

Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda'.

Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n'umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye nubwo zitamenyekanye cyane.

Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze.

Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye, ku buryo mu 2009 yamaze hafi amezi atandatu muri Rubavu akora muri ateliye (atelier) yitwa 'Ivuka', akora akazi ko gushushanya.


Green P na Fireman bitegereza ifoto ya Jay Polly yari izanwe ku rubyiniro


Imyaka ibaye 3 Jay Polly yitabye Imana

Tuff Gang yari yongeye kwihuza



Tuff Gang yakumbuje abakunzi  ba muzika ibihe banyuze bagikora indirimbo bakoze bacyinjira muri muzika

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Bull Dogg na Riderman

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146232/jay-polly-yahawe-icyubahiro-mu-gitaramo-cya-riderman-na-bull-dogg-amafoto-146232.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)