Abahinzi bo muri Koperative KORIKA baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka umuceri weze, batangira kuwanika bategereje isoko nk'ibisanzwe ariko ntiwagurwa.
Aba bahinzi bawanika ku manywa nijoro bakishyura abarinzi bawurarira, aho bavuga ko ibyo na byo byababereye umutwaro bitewe n'uko batagurishije umusaruro wabo.
Mutiganda Simon yagize ati 'Byaduteje igihombo kuko kugira ngo nongere guhinga undi muceri byansabye ko ngurisha itungo'.
Gasengayire Marie na we wejeje imifuka irindwi yose itaragurwa yavuze ko n'aho bawanika habateza igihombo.
Yagize ati 'Nta bwanikiro buzima dufite kandi ubu budutera igihombo. Aya mahema awutwikiriye arangirika iyo imvura iguye yinjiramo. Ubu turongeye turanitse kubera ya mvura iherutse kugwa. Niba umuntu yari afitemo nk'ibiro 110 hazasigara nk'ibiro 70 kandi twishyura abawurinda buri kwezi umuhinzi atanga 5000Frw'.
Perezida wa Koperative KORIKA, Biziyaremye Jean de Dieu yavuze ko toni zirenga 800 z'umuceri bejeje mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 C zose zitigeze zigurishwa kuko uruganda rusanzwe ruwubagurira rwa Mamba Rice rwo mu Kerere ka Huye rwababwiye ko uhenze kurusha uturuka hanze y'Igihugu.
Yavuze ko abanyamuryango bose uko ari 915 nta muceri bigeze bagurisha gusa ko hari toni 80 batonorewe zo kurya ariko na zo ntizibashe kubakwira ku buryo hari abamaze ayo mezi arenga abiri batagurisha kandi badahabwa n'uwo barya.
Yongeyeho ko babaye bongeye guhinga undi muceri mu gihe bagitegereje ko uwo wanitse ugurwa.
Ku kibazo cy'ubwanikiro, Biziyaremye yavuze ko iyi koperative yari ibufite butwikiriye bufite n'aho kwanuririra hasakaye ariko amabwiriza y'imyubakire aza kubagonga kuko hari mu gishanga barabusenya ariko bakomeje gusaba kubaka ubundi ntibabyemererwa.
Ati 'Twamenyesheje Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA) ariko nta gisubizo turabona. Si ubushobozi bwabuze bwo kuba twabwiyubakira ahubwo ikibazo cyabaye kudahabwa uburenganzira'.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ibinyujije ku rubuga rwa X yamesheje abahinzi b'umuceri bafite umusaruro utaragurwa ko iki kibazo yakiboneye umuti.
Yanditse ati 'MINAGRI iramenyesha abahinzi b'umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy'ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho. Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi ku wa 18 Kanama 2024, kirakomereza mu tundi turere tw'Igihugu'.
Kugeza ubu, MINAGRI itaganza ko umuceri wose wari utarabona isoko watangiye kugurishwaho ari toni 26,322 zo mu turere 12 duhingwamo umuceri hirya no hino mu Gihugu.