Kamonyi: Abahinzi barataka kwamburwa miliyoni zirenga 850 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bahinzi bagiranye amasezerano na Rumbuka avuga ko icyo kigo kizajya kibishyura bitarenze iminsi 42, uhereye igihe gitwaye umusaruro wabo.

Icyakora amezi abaye atanu batarishyurwa, ndetse bakavuga ko bagerageza gushaka ubuyobozi bw'icyo kigo ngo hakorwe ibiganiro ntibuboneke, bagahera mu gihirahiro.

Uwitwa Nyiramana Diane ati 'Nta n'ubwo begera abahinzi ngo dukore inama badusobanurire, batubwire ikibazo gihari. Iyo ubahamagaye bahora bavuga ngo ejo, ejobundi gutyo.'

Mugenzi we witwa Mudenge Oswald yagize ati "Twatangaga mituweli tuyikuye ku mafaranga twishyuwe ku musaruro [...] dutangira gusohora amafaranga muri Nzeri, tugatangira ihinga, tugatera ntacyo badufasha. Urumva uko tuba dukeneye amafaranga.'

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Kamonyi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Niyongira Uzziel yavuze ko kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, byitezwe ko abo bahinzi batangira kwishyurwa.

Umuyobozi wa Rumbuka witwa Kamali Fraterne yabwiye RBA ko abo abahinzi bamaranye n'icyo kigo imyaka igera kuri irindwi bafatanya muri iyo gahunda yo gutuburira imbuto imbere mu gihugu, bityo ko niba batarambuwe muri iyo myaka, bitagiye kuba ubu.

Yavuze ko kuri iyi nshuro bagize ikibazo kijyanye n'ingengo y'imari, bituma kwishyura abahinzi bitinda.

Uyu muyobozi asaba abahinzi kubihanganira, na we yemeza ko kuri uyu wa 26 Kanama 2024 baratangira kwishyura, mu minsi 15 abahinzi bose bakazaba bamaze kwishyurwa.

Kugeza ubu imbuto zose zikenewe zituburirwa imbere mu gihugu, icyakora ubishaka ntabuzwe gutumiza iyo akeneye mu mahanga.

Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutsisha iterambere yatangiye mu 2017 mu Rwanda hatuburwa imbuto z'indobanure zigera ku bilo birenga miliyoni 3,3.

Byageze mu 2023 izo mbuto zimaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko zageze ku bilo birenga miliyoni 7,5.

Byajyanye no kongera ifumbire itangwa kuko iyatanzwe mu gihugu hose mu 2023 ingana n'ibilo 72.061.938 ivuye ku bilo 28.188.389 muri 2016.

Ikigo cyitwa Rumbuka ni cyo gikusanya umusaruro w'imbuto zatuburiwe mu bishanga byo mu Karere ka Kamonyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenze-bite-ngo-abahinzi-b-i-kamonyi-bamburwe-miliyoni-zirenga-850-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)