Karongi: Abafatanyabikorwa 94% bitabiriye Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ry'Akarere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Karongi barashima ubwitabire bw'abaturage baje mu imurikagurisha n'Imurikabikorwa. Bavuga ko ryababereye amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora.

Abagize iryo huriro, ibyo babitangaje kuri uyu wa 20 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi rigiye kumara iminsi itatu ribera mu busitani bw'Umujyi buherereye mu murenge wa Bwishyura.

Ni Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo abakora mu rwego rw'Ubuzima, Iterambere n'Imibereho myiza y'Abaturage.

Urimubenshi Aimable, uhagarariye abikorera, akaba nyiri Future Supermarket n'Uruganda rukora amatafari agezweho, yashimye Guverinoma y'u Rwanda yatekereje gushyiraho gahunda y'Imurikagurisha n'Imurikabikorwa. Ahamya ko iyi gahunda ifasha abikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati' Iri murika ryamfashije kuko abantu batandatu mubasuye sitandi yanjye bampaye komande yo kubakorera amatafari. Mfite icyizere ko nibikomeza kugenda neza iri murika rizarangira maze kubona komande nka 20. Ibi byose turabikesha kuba Karongi yarashyizwe mu mujyi yunganira umujyi wa Kigali'.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Karongi, Habinshuti Eliakim yavuze ko iri Murikagurisha n'Imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 73 kuri 77. Ati' Ubwitabire bw'Abafatanyabikorwa buhagaze neza, Turasaba abaturage gusura ahari kubera imurikabikorwa ry'Akarere '.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yavuze ko Imurikagurisha n'Imurikabikorwa ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa kuko ari umwanya wo kumenyana hagati yabo, ukaba n'umwanya mwiza wo guhura n'abaturage bakabagaragariza ibyo bakora. Ati' Turasaba abaturage kwitabira ari benshi bakareba ibyo abafatanyabikorwa bakorera mu karere kacu'.

Abitabiriye iri Murikagurisha n'Imurikabikorwa, umunsi wa mbere w'imurika basusurukijwe n'Itsinda Urukatsa rya Mavenge Sudi, uzakorerwa mu ngata na Eric Senderi.

Sylvain Ngoboka



Source : https://www.intyoza.com/2024/08/21/karongi-abafatanyabikorwa-94-bitabiriye-imurikagurisha-nimurikabikorwa-ryakarere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)