Byatangajwe ku wa 23 Kanama 2024, ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'iminsi ine ryaberaga mu busitani bw'umujyi wa Karongi.
Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 73 bakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere JADF risanzwe rihuriyemo abafatanyabikorwa bose, bagabanyije muri komisiyo eshatu, iy'ubukungu, iy'imibereho myiza n'iy'imiyoborere myiza.
Ati 'Mukurikije uko iri murikabikorwa ryagenze mwabonye ko abafatanyabikorwa bari mu rwego rw'ubuhinzi ari benshi cyane. Birasaba ngo bariya bantu twongere tubicaze, tumenye ngo urakora iki? Ukorera hehe? Abaturage mukorana ni abahe? Kugira ngo duhuze imbaraga mu kunoza ubuhinzi muri aka karere, kongera umusaruro, gufasha abaturage kugeza ibyo bahinze ku masoko no kwihaza mu biribwa ku rwego rw'umuryango birakenewe'.
Urimubenshi Aimable, Umuyobozi w'Urwego rw'abikorera mu murenge wa Bwishyura, ashimira Leta y'u Rwanda ko yashyizeho imurikabikorwa kugira ngo abashoramari n'imiryango itari iya Leta bagire umwanya wo kumurikira abaturage ibyo bakora.
Ati 'Imurikabikorwa ni umwanya wo kwigiranaho ukaba n'umwanya wo guhura n'abagenerwabikorwa bacu ari bo baturage tukabereka ibyo dukora. Mu byo nkora harimo n'amatafari n'amapave nkora mu ibumba. Iri murikabikorwa ryangiriye akamaro cyane kuko hari abantu benshi bampaye komande yo kubakorera amatafari bansanze hano mu imurikabikorwa'.
Imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi, uyu mwaka ryaritabiriwe cyane ugereranyije n'iryo mu myaka yashize bitewe n'uko abaritegura batumiye abahanzi barimo Mavenge Sudi na Eric Senderi bagasusurutsa abaryitabiriye.
Imurikabikorwa ry'uyu mwaka kandi ryongerewe iminsi rimara iminsi ine mu gihe iryo mu myaka yashize ryamara iminsi itatu rigasozwa amatsiko y'abaturage adashize.