Karongi: Umusore w'imyaka 21 yasanzwe mu mugozi yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera ku wa 24 Kanama 2024.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw'umudugudu ko uyu musore wavugwagaho gucuruza no kunywa urumogi yimanitse mu mugozi, ubuyobozi bw'umudugudu buhita bubimenyesha ubuyobozi bwisumbuye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE ko aya makuru bakiyamenya bagiye aho byabereye bari kumwe n'abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) batangira iperereza.

Ati 'Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, inzego z'umutekano n'Urwego Ubugenzacyaha bwahageze. RIB itangira iperereza. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma'.

Mu butumwa ubuyobozi bwahaye Abaturage, bwasabye buri wese kujya agaragaza ikibazo hakiri kare, ubuyobozi bugafasha abaturage gushaka igisubizo kandi bakanatanga amakuru ku gihe mu gihe babona hari abaturanyi bafite ikibazo cyaganisha ku kubura ubuzima.

Mbere y'uko uyu musore agaragara mu ishuka yapfuye yari yaraye abwiye nyina ko yumva amaze kwirambirwa kuko amaze igihe yiyangiriza ubuzima.

Bukeye uyu musore yabwiye nyina ko ashonje, nyina amutuma kugura umuceri ngo amutekere, avuyeyo abwira nyina ngo amuzanire intebe yicare aruhuke, nyina yikomereza imirimo yongera kumubona amanitse mu mugozi w'ishuka yapfuye.

Uyu musore uvugwaho kuba yanywaga urumogi akanarucuruza, yari amaze iminsi yihishahisha nyuma yo gutera icupa umuntu akamukomeretsa hagati y'amabere.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-w-imyaka-21-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)