Kasuku Breakfast: 4 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igice Cya Mbere: IBYARANZE IYI TARIKI MU MATEKA KU ISI HOSE

  1. Umwaka wa 1693 â€" Hatangijwe icyayi cy'ubwoko bwa 'Champagne' mu gihugu cy'u Bufaransa.
  2. Umwaka wa 1914 â€" Ubutaliyani bwaratangiye kwinjira mu Ntambara ya Mbere y'Isi Yose.
  3. Umwaka wa 1961 â€" Barack Obama, Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavukiye muri Honolulu, Hawaii.
  4. Umwaka wa 1984 â€" Icyogajuru cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'STS-41-D' cyarazamutse kivuye ku kibuga cya Kennedy Space Center.
  5. Umwaka wa 2012 â€" Michael Phelps yabaye umukinnyi w'imikino Olempike ufite imidali myinshi mu mateka, ubwo yegukanaga uwa 22 mu mikino Olempike ya Londres.
  6. Umwaka wa 2020 â€" Joe Biden yahisemo Kamala Harris nk'umukandida we wungirije, akaba yarabaye umugore wa mbere ufite inkomoko muri Aziya ndetse n'umwirabura ku mwanya wa visi perezida.

Ibirori by'umunsi:

  • Umunsi mpuzamahanga w'uburenganzira bw'abana â€" Wizihizwa kugira ngo hemezwe no gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no kubarinda.

Abavutse kuri uyu munsi:

  • Louis Armstrong (1901-1971) â€" Umuhanzi w'ikirangirire mu muziki wa Jazz.
  • Meghan Markle (1981) â€" Umukinnyi wa filime n'umugore w'igikomangoma Harry wo mu Bwongereza.

Abitabye Imana kuri uyu munsi:

  • Hans Christian Andersen (1875) â€" Umwanditsi w'ibitabo by'abana wamenyekanye cyane ku isi

Igice Cya Kabiri: Iyi tariki twayibukiraho iki mu Rwanda?

Amasezerano y'Arusha: Kuri iyi tariki, mu mwaka wa 1993, hasinywe amasezerano y'amahoro hagati y'ingabo za Leta y'u Rwanda n'umutwe wa RPF-Inkotanyi, mu rwego rwo kurangiza intambara yari imaze igihe hagati yabo.


Igice Cya Gatatu: Ni ayahe makuru ashyushye twasangiza abadukurikira?

  • Ikipe ya Azam FC yapfubije Umunsi w'igikundiro 'Rayon Sports Day' nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa (1-0).

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, ubera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Wahuje ibihumbi by'abantu bo mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'ahandi.

Igitego cya Lusajo Mwaikenda yatsinze n'umutwe, ni cyo cyatandukanyije aya makipe yombi mu mukino witabiriwe n'abafana benshi ba Rayon Sports. Ni umunsi wari watangiye neza ku bakunzi ba Rayon Sports gusa warangiye batabashije gutsinda uyu mukino, nyuma y'imikino 3 bari bamaze iminsi batsinda.

Ku munsi wabo wihariye witwa "Rayon Sports Day," Rayon Sports FC itakaje umukino itsinzwe na Azam FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ku munsi wabo wihariye witwa 'Rayon Sports Day,' Rayon Sports FC itakaje umukino itsinzwe na Azam FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Azam Iracyegukana
  • APR FC yaserutse yambaye 'Visit Rwanda' yatsindiwe muri Tanzania

APR FC nayo ni ikipe ifite abafana benshi nk'uko byagaragaye ku bantu babashije kureba uriya mupira, gusa agashya ni uko yaserutse yambaye 'Visit Rwanda' yatsinzwe na Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino wa gicuti wasoje ibirori bya 'Simba Day'

Ni kuri uyu wa Gatandatu na none ubwo ikipe ya Simba SC yakoze ibirori byizihiza Umunsi wayihariwe uzwi nka 'Simba Day'.

Muri ibi birori byabereye kuri Uwanja wa Mkapa, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuririmba kw'abahanzi bari barangajwe imbere na Alikiba, kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w'imikino, abafatanyabikorwa n'ibindi.

APR FC
APR FC

Ibi birori kandi byasojwe n'umukino wa Gicuti Simba SC yakinnyemo na APR FC yari iturutse hano mu Rwanda.

Ni umukino warangiye iyi kipe yo muri Tanzania itsinze ikipe y'Ingabo z'igihugu z'u Rwanda ibitego 2-0, gusa yari yanarase penariti ku munota wa 43 aho yatewe na Steve Mukwala igakubita ipoto y'izamu.

Ibi bitego byatsinzwe na Debola Fernandez ku munota wa 47 ndetse na Edwin Balua ku munota wa 66 kuri kufura nziza yarateye

  • M23 yafashe Nyamilima itarwanye, iyinjiranamo ibifaru

Amakuru avuga ko uyu mutwe wigaruriye uyu mujyi utarwanye, bijyanye n'uko inyeshyamba za Mai-Mai zahagenzuraga zahavuye mbere y'uko uhagera.

Amashusho yashyizwe hanze yerekana ingabo za M23 zigera Nyamilima zinafite ibifaru zambuye ingabo za Afurika y'Epfo mu mezi yashize.

Basanze agace ari Tambarare
  • Isengero zigera 5000 zafunzwe

Inkuru irambuye wasura www.kasukumedia.com ukabasha kumenya byinshi kuri iyi nkuru.

The post Kasuku Breakfast: 4 Kanama 2024 | Ibyaranze Uyu Munsi mu Mateka | Amakuru Agezweho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/kasuku-breakfast-4-kanama-2024-ibyaranze-uyu-munsi-mu-mateka-amakuru-agezweho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)