Kayonza: Babangamiwe no kutagira ikusanyirizo ry'amata mu Murenge wose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurenge wa Rukara wose nta kusanyirizo ry'amata na rimwe ririmo nyamara hari aborozi bamwe bahafite inzuri, hakaba abenshi bororera mu ngo zabo n'abandi bacuruza amata bagorwa no kubona aho bayagura ku giciro cyiza.

Kayiraba Evanise utuye muri uyu Murenge wa Rukara, yavuze ko kuba badafite ikusanyirizo bituma bagura amata abahenze kuko ngo aborozi bayajyana ku ikusanyirizo rya Buhabwa riherereye mu Murenge wa Murundi.

Ati ' Amata ava Buhabwa akagera hano muri Rukara aduhenze. Litiro tuyigura 550 Frw hakaba n'abayagurisha 600 Frw ariko ku ikusanyirizo Litiro igura 400 Frw. Icyifuzo cyacu rero ni uko hano Rukara natwe twabona ikusanyirizo ryatuma tugura amata ataduhenze.'

Kanzayire Jeanette usanzwe ucuruza amata mu isantere ya Karubamba, yavuze ko mu myaka yashize higeze kuza umuntu ahashyira ikusanyirizo rito ariko ngo yagowe n'ibibazo by'umuriro muke kuko amata yakundaga kumupfana.

Ati ' Ubu abacunda bayatuzanira bagira amasaha bayazanira, iyo udahari ntabwo uyabona kandi litiro bayitugurisha 600 Frw kandi nawe uba ugiye gucuruza, rero tubonye ikusanyirizo byadufasha cyane kuko buri wese wajya ukenera amata yajya ayabona hafi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bitarenze umwaka utaha abaturage ba Rukara bazubakirwa ikusanyirizo ryiza.

Yagize ati ' Nibyo hariya mu Murenge wa Rukara tuhafite ibikorwa by'ubworozi nubwo bitari ku rwego rumwe no mu yindi mirenge nka Murundi na Mwiri ariko icyo twavuga ni uko ikusanyirizo biri muri gahunda ko twayibubakira ikabafasha gushyira hamwe umukamo w'aborozi bo muri Rukara, turabiteganya bitarenze umwaka utaha ku kuba yabonetse.'

Umurenge wa Rukara hakunze kuva umukamo wa litiro 3700 z'amata mu gihe cy'izuba, mu gihe cy'imvura ziriyongera zikagera kuri litiro 6000 z'amata.

Aborozi bavuga ko abenshi bagenda bayagurisha mu baturage ariko ko babonye ikusanyirizo ribasha kuyakira byanabatera imbaraga mu kongera umukamo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-babangamiwe-no-kutagira-ikusanyirizo-ry-amata-mu-murenge-wose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)