Kayonza: Bahangayikishijwe n'abana basambanywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko ubu aba bana bato biganjemo abataye ishuri birirwa ku muhanda no mu tubari mu isantere ya Cyarubare byagera nijoro bagasambanywa n'abagabo bakuru baba biriranwe muri utwo tubari.

Barasaba ko inzego bireba zakemura icyo kibazo kuko babona cyinongera umubare w'abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu baganiriye na BTN umwe yagize ati 'Usanga harimo nk'abana bafite imyaka 13 na 17 ndetse n'abafite 10 barimo. Nta muntu wakabaye indaya ataragira imyaka y'ubukure kuko usanga abo bana umugabo w'imyaka 38 adatinya kubasambanya kandi ntawe ufite imyaka 20 urimo'.

Undi yagize ati 'Umuntu w'umugabo cyangwa w'umusaza ntatinya gufata umwana ngo amusambanye. Kandi niba hari ikintu hano gihari n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi bamwe ntibafata imiti'.

Aba baturage bongeyeho ko inzego z'ibanze zibegereye zidakemura iki kibazo.

Umuyobozi w'Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE ko iki kibazo atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana kuko ibyo bishoboka nk'ahantu hari isantere.

Ati 'Twakurikirana tukamenya amakuru yabyo niba bihari kuko ntabwo byemewe guhohotera abana kandi ubifatiwemo tumushyirikiza RIB, ariko kugeza ubu ntabwo twari tubizi. Ahantu hari isantere y'ubucuruzi birashoboka ariko ntabwo byemewe n'iyo baba ari abantu bakuru ntitwashyigikira uburaya'.

Ku kijyanye no kuba hari abayobozi b'inzego z'ibanze abaturage bavuga ko bagira uruhare muri iri hohohoterwa, Kagabo yavuze ko na byo bagiye kubikurikirana kuko hari n'undi muyobozi w'umudugudu muri ako gace kuri ubu ukurikiranyweho kwaka ruswa y'igitsina abaturage ngo abahe serivisi.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report) yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka, igaragaza ko mu 2023 abana 4.5% b'abakobwa mu gihugu, bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1%.

Muri abo harimo abagera kuri 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 babyaye mu gihe abatewe inda muri rusange mu 2023 ari 19 406 biganjemo abari hagati y'imyaka 15 na 19.

Umubare munini w'aba bana ni abo mu byaro kandi biganjemo abize amashuri abanza gusa ndetse n'abize ayisumbuye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bahangayikishijwe-n-abana-basambanywa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)