Kayonza: Imbamutima z'abacuruzi batangiye gukorera mu isoko rya kijyambere rya Kabarondo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro ya 2022 nibwo mu isantere ya Kabarondo hatangiye imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rigeretse kabiri nyuma y'aho hasenywe iryari rihasanzwe. Isoko rishya rifite ahantu 159 ho gukorera. Iyo abaturage baremye isoko buri wa Mbere na buri wa Kane riba rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1150 bose bakabona aho gukorera, ryuzuye ritwaye miliyari 3,2 Frw.

Nyuma yo kuzura, abantu 58 bahise batombora imiryango yo gukoreramo mu gihe abandi 36 bayitomboye kuri uyu wa Gatatu. Ibikorwa byo gutombora bibera ku karubanda mu rwego rwo kwirinda ko hari amanyanga yazamo.

Sibomana Jean Marie Vianney umaze amezi atatu acururiza mu isoko rishya, yabwiye IGIHE ko bashimira Leta ku kuba yarabubakiye isoko ryiza rijyanye n'igihe rifite umutekano w'ibicuruzwa, umutekano w'abakiriya n'isuku muri rusange.

Ati ' Isoko rya mbere inzu twari turimo yaravaga, imvura yagwa ugasanga turatwikira n'amashitingi ariko uyu munsi turi mu nzu nziza ijyanye n'igihe. Nta kuvirwa, nta kwanura, nta kwanika mbese hari itandukaniro n'ubuzima twari tubayemo cyane mu isoko rya mbere. Uretse kuba abakiriya batari bamenyera neza ariko biragaragara ko muri iri soko rishya tuzabonamo inyungu nyinshi.'

Uwumubyeyi Florence ucuruza inkweto we yagize ati 'Iri soko rirashimishije cyane mbere rijyanye n'icyerekezo. Ikindi twishimiye ni uburyo twatomboye imiryango yo gukoreramo, nta manyanga arimo. Aho utomboye niho ugenda ugafata ntabwo habayemo amanyanga ngo bamwe mu bacuruzi babahe imiryango myiza abandi babahe imiryango mibi. Iyo wujuje ibisabwa uritomborera.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Munganyinka Hope, yavuze ko iri soko impamvu babanje kuryubaka ari uko iryari rihari ryari rito kandi ritakijyanye n'igihe.

Ati 'Inyungu ya mbere zizazira abacuruzi bahakorera, icya kabiri ni ukwinjiza imisoro y'Akarere myinshi n'abaturage barirema baze ahantu heza hasa neza kandi hari n'umutekano. Murebye agaciro k'iri soko turasaba buri wese uri kurikoreramo kurigira iryabo bakirinda umwanda kugira ngo rikomeze ribafashe.'

Visi Meya Munganyinka yavuze ko kuri ubu bitegura kubaka ikindi cyiciro kizaba kigizwe na hangari nini izacururizwamo ibitoki n'ibindi biribwa bikenerwa n'abantu benshi. Yavuze ko kandi bazubaka parikingi nziza zizafasha imodoka zizajya ziza gupakira imyaka.

Isoko rya Kabarondo riremwa n'abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo, Kabare, Mwiri, Ruramira, Nyamirama kongeraho abo mu turere twa Ngoma na Kirehe aho abenshi mu badutuye barirema ku bwinshi.

Iri soko ryubatse mu buryo bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imbamutima-z-abacuruzi-batangiye-gukorera-mu-isoko-rya-kijyambere-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)