Kayonza: Imiryango irenga 400 yasabwe kwimuka kuko ituye ahagenewe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo kitabanyuze na cyane ko bagaragaza ko bahatuye kuva kera, bagasaba ko leta yabarenganura bakemererwa kubaka cyangwa ikabashakira ahandi ho kujya.

Uwitwa Rwangabo Tharcisse yabwiye RBA ati 'Bamwe urabona turi abasaza turagasaziye nta bushobozi dufite. Turatabaza Leta y'u Rwanda kugira ngo ibidufashemo irebe icyo yatumarira.'

Ku wa 26 Kanama 2024 inzu zitandukanye zari zatangiye gusenywa, uwitwa Mukanyamushanja Florence akavuga ko niba uwo mudugudu utazaturwamo babashakira aho gutura.

Ati 'Nibatwimure twese badushakire aho tugomba gutura cyangwa niba babona ko tuzahatura nibareke ufite ubushobozi azamure akazu ave mu bukode.'

Ikindi bagaragaza ko kibabaje ni uko babwirwa ko aho hantu hatemewe kubakwa, nyuma bakabona hari inzu nshyashya ziri kuhazamurwa mu gihe izindi ziri gusenywa, abaturage bakabibonamo akarengane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwinkavu, Bagirigombwa Djafari yagaragaje ko hari abaturage barenze ku mategeko bigabiza umutungo w'igihugu ari yo mpamvu bari gusabwa kuhimuka.

Ati 'Iki gice ni ubutaka bwanditse kuri leta 100% nta muturage n'umwe uhafite ubutaka. Icyakora hari abahamaze igihe kirekire, bahageze kera, bo tukaba turi kubavuganira kugira ngo turebe icyo leta yabafasha.'

Bagirigomwa yavuze ko hari abandi baturage bamenye ko ubwo butaka ari ubwa leta bahitamo kuza kubwubakaho nta burenganzira bafite, ari na bo bari gukumirwa kuko hari ibindi ubwo butaka bwateganyirijwe.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yagaragaje ko icyo kibazo kimaze igihe kirekire kizwi ndetse ahumuriza abaturage, ababwira ko kiri gushakirwa umuti urambye.

Ati 'Ni ikibazo kimaze igihe kirekire. Hari abaturage bahatuye ariko turi mu nzira zo kugikemura. Ntabwo kizakomeza kubaho kuko ni byo dushinzwe. Ubu ikibazo kiri hafi gukemuka.'

Amabuye y'agaciro ni kimwe mu byinjiriza igihugu cyane kuko nko mu 2023 agaciro k'amabuye y'agaciro u Rwanda rwohereje mu mahanga kageze kuri miliyari 1,1$ kavuye kuri miliyoni 772$ mu 2022, bivuze ko kiyongereye ku kigero cya 43%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imiryango-irenga-400-yasabwe-kwimuka-kuko-ituye-ahari-amabuye-y-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)