Ni imihanda isa n'imaze kwangirika bikaba akarusho mu mpeshyi kuko iba ifite ivumbi ryinshi kandi irimo n'ibinogo.
Bamwe mu bayituriye bavuga ko ibabangamiye cyane basabye ko yashyirwamo kaburimbo kuko ngo bamaze igihe kinini bayizezwa.
Uwineza Clementine udodera mu isantere ya Videwo yagize ati ' Urabona twe hano tudodera ku muhanda iyo ari mu mpeshyi imyenda yose tudoda iba yuzuye ivumbi kuburyo tuba dufite ubwoba ko ryanadutera indwara. Abayobozi bagiye baza bakatubwira ko uyu muhanda uzakorwa ariko na n'ubu turacyategereje. Niba bishoboka badufashe ukorwe kuko uri mu mihanda ibangamye.'
Niyokwizerwa Egide usanzwe ari umumotari mu isantere ya Videwo, yavuze ko kubera uburyo uyu muhanda usigaye ari mubi ngo wica moto zabo cyane agasaba ko washyirwamo kaburimbo nibura yagera nko kuri kaminuza.
Maniriho Protais we yagize ati 'Nk'iyo uhetse umuntu mukawunyuramo cyane cyane nko mu mvura mushobora kugwa kuko warangiritse cyane. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukuwukora ukongera ukamera neza.'
Ayinkamiye Announciatte utuye mu Murenge wa Rukara, yavuze ko iki kibazo cy'umuhanda ubuyobozi bumaze igihe kinini bubabwira ko uzakorwa ariko bagategereza bagaheba.
Ati 'Kuba rero uyu muhanda udakoze neza bituma duhendwa nko kuva muri Rukara ugera Buhabwa moto iguca 2000 Frw kandi harimo kaburimbo twanabona imodoka zawugendamo ibiciro bikoroha.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'iyi mihanda uko ari ibiri bakizi yaba uwa FAWE-Videwo ndetse n'umuhanda wa Rukara-Buhabwa.
Yavuze ko yose bari gushaka ubushobozi kuburyo yakubakwa mu minsi ya vuba.
Ati ' Uriya muhanda urimo ibyiciro bibiri, hari umuhanda dukunze kwita FAWE-Videwo uva kuri kaburimbo ukagenda ukagera mu isantere ya Videwo no ku ishuri rya Kaminuza. Hakozwe inyigo biri mu nzira ko ukorwa, turimo gukorana n'izindi nzego mu gushaka ubushobozi buhagije bw'uko wakorwa.'
Meya Nyemazi yavuze ko hari ikindi gice cy'umuhanda uhera Rukara ahitwa ku Kimodoka ugakomeza Karubamba mpaka muri Buhabwa mu Murenge wa Murundi, yavuze ko uwo ng'uwo wo ari umushinga bahuriyeho n'Akarere ka Gatsibo aho biteganyijwe ko hazakorwa umuhanda w'ibilometero 17 harimo 11,5 biri mu Karere ka Kayonza.
Ati ' Uwo rero uri mu mihanda iteganyijwe turi mu nzira yo gukorana na RTDA kugira ngo uriya muhanda nawo uboneke, si ikibazo gishya rero ni imishinga izwi kandi turateganya ko ingengo y'imari izaboneka vuba.'
Umuhanda FAWE-Video ukoreshwa cyane n'abanyeshuri ndetse n'abarimu baba bajya kuri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Uburezi riherereye mu isantere ya Videwo. Naho umuhanda Karubamba Buhabwa-Rwagitima ukoreshwa cyane n'aborozi baba bagemuye amata.