Kera habayeho! 'Couples' 5 z'ibyamamare Nyarwanda zatandukanye bigateza ururondogoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihe bigenda n'ibya byo, hari benshi mu byamamare Nyarwanda byakanyujijeho mu rukundo n'abakunzi ba bo ndetse bamwe bari bazi ko bazanabana ariko birangira batandukanye.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri 'Couples' 5 z'ibyamamare zakanyujijeho ariko birangirira mu marira.

Olivis na Vanessa Uwase

Urukundo rw'umuhanzi Olivis wo mu itsinda Active ndetse na Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 rwarashyushye no mu itangazamakuru.

Mu gihe gito bakundanye cyane ko ari muri 2016 ari na wo mwaka batandukanyemo, byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nk'aho bari bamaranye imyaka myinshi bakundana.

Bimwe mu bitazibagirana ni uburyo Vanessa ubwo batandukanaga yavuze ko atari gushobora kurera umwana w'abandi, Olivis yamusubije ko ntawita umwana uwo yambariye ubusa.

Prince Kid na Teta Sandra

Umuhanzi Prince Kid waje kubivamo akigira gutegura amarushanwa y'ubwiza nka Miss Rwanda yahagaritswe, yakanyujijeho mu rukundo na Teta Sandra aho bakundanye kuva 2011 kugeza 2014.

Buri umwe yakomeje ubuzima bwe undi ubwe, aba bombi bakaba baramaze gushinga urugo aho Teta abana n'umuhanzi Weasel ni mu gihe Prince Kid tariki ya 2 Werurwe 2023 yakoze ubukwe na Nyampinga w'u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa.

Riderman na Assinah Erra

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yavuzwe cyane mu rukundo na Mukasine Assinah, barakundanye biratinda ndetse n'inkuru zirandikwa bitewe n'urukundo rwa bo.

Aba bombi bakundanye kuva 2008 ariko rwaje gushyirwaho akadomo 2014 mu gihe benshi biteguraga ko bagiye gukora ubukwe. Benshi banavuga ko Assinah kubyakira byamugoye ari na bwo yahise yinjira mu muziki mu rwego rwo kwivura intimba.

Assinah yatunguwe no kubona Riderman ari mu munyenga w'urukundo na Miss Agasaro Nadia banitegura ubukwe mu gihe yari azi ko bakiri mu rukundo.

Safi Madiba na Butera Knowless

Urukundo rw'umuhanzi Safi Madiba na Butera Knowless na rwo rwaravuze cyane ariko rwaje kuzima nka wa muriro w'amashara.

Aba bahanzi bombi bari bakunzwe batandukanye muri 2011 nubwo abakunzi ba bo batabyakiriye neza, Knowless yahise yigira mu rukundo na Procducer Clement baje no gushakana, Safi na we yakoze ubukwe na Niyonizera Judith ariko baje gutandukana.

Aba bombi icyo bapfuye ntabwo bakunze kukigarukaho ariko mu ndirimbo 'Vuba vuba' ya Zizou yahurije hamwe Urban Boys ari yo Safi yabarizwagamo, Riderman, Christopher na Knowless bumvikanye basa n'abacyurirana mu cyayenge.

Hari aho Safi yaririmbye ati "Nta mpuhwe abatajiri (abakire) bangiriraga, nabaga nikundiye umwana bakaza bakamuhonga..." Knowless wahise umukurikira mu kuririmba yahise na we agira ati "wari umwana, ntiwari uzi aho biva n'aho bigana, isomo niba utararifashe bazongera bakwereke, isimo niba utararifashe uzongera ubabare."

Kimenyi na Didy d'Or

Umunyezamu wa AS Kigali n'ikipe y'igihugu Amavubi n'umushabitsi Didy d'Or ni bamwe mu bakanyujijeho mu rukundo hagati ya 2017 na 2019 ubwo urukundo rwa bo barushyiragaho akadomo.

Burya hangana abakundanye koko! Aba bombi ntabwo hari abiyumvishaga ko bashobora gutandukana mu buryo bworoshye bitewe n'uburyo bagaragarizanyaga urukundo.

Ntibigeze berura ngo bavuge icyo bapfuye gusa bivugwa ko Didy d'Or yaba yaragize uruhare mu mashusho ya Kimenyi yambaye ubusa yagiye hanze, uyu mukinnyi yabimenya agahitamo gutandukana na we, ni nabwo yahuye na Uwase Muyango Claudine baje no gukora ubukwe ubu bakaba babana nk'umugabo n'umugore.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kera-habayeho-couples-5-z-ibyamamare-nyarwanda-zatandukanye-bigateza-ururondogoro-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)