Kera kabaye perezida wa Kiyovu Sports yasesekaye mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yagarutse mu Rwanda nyuma y'igihe bivugwa ko azaza ariko ntaze.

Uyu mugabo utuye muri Canada kuva Kamena 2024 ni bwo yagombaga kugera mu Rwanda ariko itike agenda ayihinduza kugeza ku mugoroba w'ejo ku Cyumweru, tariki 4 Kanama 2024 ubwo yageraga i Kigali.

Ibi bikaba byashimishije benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sports kuko bibazaga ukuntu shampiyona izatangira ataraza ngo agire ibyo ashyira ku murongo cyane ko yugarijwe n'ikibazo cy'amikoro.

Kiyovu Sports imaze ibyumweru bibiri isubukuye imyitozo, byitezwe ko kuza kwa David hari icyo agiye gukora ngo batangire umwaka w'imikino bameze neza harimo nko kwishyura ibirarane by'abakinnyi bari bayisanzwemo.

Nkurunziza yatorewe kuyobora Kiyovu Sports 26 Gicurasi 2024 nyuma y'iminsi ibiri gusa akaba yarahise asubira muri Canada asanzwe atuye, abayovu bakaba bari bamaze igihe bamutegereje.

Nkurunziza David yagarutse mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-perezida-wa-kiyovu-sports-yasesekaye-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)