Mu ijambo rye ryo gusoza umwaka wa 2023, Perezida Ndayishimiye yari yaciye amarenga y'uko imipaka yo ku butaka ihuza u Burundi n'u Rwanda ishobora gufungwa. Ni nako byagenze ku wa 11 Mutarama 2024.
Icyo gihe Ndayishimiye yagize ati'Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n'indagara none utwo twigoro twose igihugu c'u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.
'Ico twiyemeje ni uko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b'u Burundi ntibasubire kugandagurwa n'ivyo birara.'
Imipaka yafunzwe nyuma y'uko Burundi bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa REB Tabara wishe abantu mu Burundi. Ni ibirego ariko u Rwanda rwahakanye mu bihe bitandukanye.
Ibi byakomye mu nkokora urujya n'uruza rw'abantu, ndetse byumwihariko abahanzi bari bafite ibitaramo mu Burundi barabisubika, cyo kimwe n'abiteguraga kujya gufatirayo amashusho y'indirimbo zabo.
Ariko kandi, ku wa 12 Kanama 2024, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba imipaka ifunzwe, bitavuze ko Abanyarwanda batemerewe kujya mu Burundi.
Ndayishimiye yavuze ko imipaka yo ku butaka yafunzwe kubera ko umutekano waho utizewe. Yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko indege za RwandAir zikomeje gukorerayo ingendo, zitwara abantu bajya cyangwa bava mu Burundi.
Ati 'Urubyiruko rwo mu Rwanda rumaze iminsi runyandikira, rumbaza ibibazo. Benshi banavuze ngo dufungure imipaka, mbabwira ko nta Munyarwanda n'umwe ubujijwe kuza mu Burundi, RwandAir irakora, ku mupaka w'u Rwanda ni ikibazo cy'umutekano gusa, icyo na cyo aho kiri harazwi.'Â Â
Uyu mukuru w'Igihugu, yumvikanishije ko ashyigikiye kuba abahanzi n'abanyarwenya b'abanyarwanda n'abarundi bajya gutaramira mu Burundi no mu Rwanda.
Ati 'Mbona Abarundi bajya mu Rwanda kuririmba cyangwa gutera urwenya, nkabona Abanyarwanda baje ino gutera urwenya. Yewe amafaranga barayinjiza. Biriya ni ibyo gushyigikira, biranashimishije kuko binaruhura mu mutwe.'
Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, Kidum yarumye ahuhaho agaragaza ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi, uzazahuka uko byagenda neza binyuze mu bashinzwe Dipolomasi.
Ati "Ni inde yabivuze ko utameze neza? Ndatekereza bizaba binyuze muri Dipolamasi. Abashinzwe Dipolamasi niko kazi kabo nibyo bahemberwa, bazavugana, baravukana, ni ababyara, ururimi ni rumwe. Dipolomasi ifite ba nyirayo. Umaze kubona RwandAir bayibuza kujyayo mu Burundi iragenda? Wigeza wumva ngo Ambasade yafunze irahari."
Kidum yavuze ko ibyo avuga ari ukwisunga amagambo yavuzwe na Perezida w'u Burundi. Akomeza ati "Ibintu bya Dipolomasi bifite ba nyirabyo n'imiziki bifite ababyo."
Yavuze ko kuba u Rwanda n'u Burundi batabanye neza muri iki gihe, bitasubije inyuma umuziki 'kuko nanjye naje', kandi birashoboka ko n'abarimo Israel Mbonyi yataramiye mu Burundi. Ati "Ibi bintu bifite ba nyirabyo, mubonye imipaka yafunze bifite ba nyirabyo, kuko yigeze gufunguka..."
Aragenzwa no gutamira abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe 'Soirée Dancente' aho azaba yizihiza ibitaramo birenga 100 ataramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.
Kidum yatangaje ko binyuze muri Dipolamasi umubano w'u Rwanda n'u Burundi uzongera kuba mwiza
Kidum yagaragaje ko Abanyarwanda bakomeje kujya mu Burundi bifashije indege za RwandAir
Perezida Ndayishimiye aherutse kugaragaza ko ashyigikiye kuba abahanzi n'abanyarwanda n'abanyarwenya b'abarundi bakomeje ibitaramo mu bihugu byombi- bigaragaza ko ifungwa ry'imipaka yo ku butaka itabujije Abanyarwanda kujya mu Burundi Â
Kidum ategerejwe muri Camp Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda