Kigali: Bisi zikoresha amashanyarazi zitwara abarenga 1700 buri munsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BasiGo yatangaje ko igeze kuri iyi ntambwe nyuma y'amezi umunani itangije ibikorwa byo gutwara abantu muri Kigali hifashishijwe izi bisi, nk'uburyo bw'igerageza.

Abagenzi iki kigo gitwara biganjemo abo mu bice bya Kabuga, Remera, Nyanza, Kicukiro, Bwerankoli, Nyabugogo, Karama, Kimironko na Kanombe.

Mu Ukuboza mu 2023 nibwo abakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo za buri munsi mu Mujyi wa Kigali batangiye kugenda mu modoka nini zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye. Ni uburyo Guverinoma y'u Rwanda yizeye ko buzafasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ingendo ku baturage by'umwihariko abatuye muri Kigali.

Izo bisi zatangiye gukorera mu byerekezo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, zingana nk'izindi zari zisanzwe zitwara abagenzi muri Kigali [hamenyerewe izizwi nka Yutong], ariko umwihariko w'izi ni uko zikoresha amashanyarazi.

BasiGo ivuga ko 'Intego yo gushyira izi bisi mu muhanda ari ukuzikorera igerageza ry'ibijyanye n'ubushobozi bwa tekinike zifite, uko zitwara mu mihanda y'i Kigali kugira ngo bigenderweho hagenwa ibijyanye na gahunda yo gutangira kuzikoresha mu bucuruzi iki kigo gisanzwe gikora bwo kuzikodesha.'

Muri iri gerageza BasiGo ikorana n'ibigo bisanzwe bizobereye mu byo gutwara abantu muri Kigali, birimo Kigali Bus Service (KBS) na Royal Express.

Nyuma y'iri gerageza biteganyijwe ko BasiGo izashyira mu mihanda ya Kigali bisi 200, mu gihe kitarengeje amezi 18 iri gerageza rirangiye, hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy'ingendo kimaze iminsi kigaragara muri uyu mujyi.

Mu gihe uyu mushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa neza, ntabwo BasiGo izinjira mu byo gutwara abagenzi, ahubwo izajya ikodesha izi bisi zayo ibigo bisanzwe biri muri ubu bucuruzi.

BasiGo yatangaje ko Abanyarwanda bakiriye neza bisi zayo zikoresha amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-bisi-zikoresha-amashanyarazi-zitwara-abarenga-1700-buri-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)