Kinyinya: Urujijo kuri miliyoni 7 Frw zabuze muri koperative y'abanyonzi, ugaragaje ikibazo akirukanwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu baganiriye na Flash FM yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko ayo mafaranga hadasobanurwa irengero ryayo.

Ati 'Ubugenzuzi bwakozwe muri icyo gihe ni bwo uriya muvandimwe [Uwamahoro Emmanuel] yatanze mu itangazamakuru kuri izo miliyoni 7 Frw batazi uburyo zagiye. Ubundi twagombaga guhabwa ishusho y'umutungo, tugahabwa n'ubwasisi.'

Uwavuze icyo kibazo ni Uwamahoro Emmanuel, ndetse inama y'inteko rusange idasanzwe yarateranye yanzura ko agomba kwirukanwa kuko yavuze amakuru y'ibihuha kuri koperative.

Uwamahoro Emmanuel yongeye gushimangira ko ibyo yavuze ari ubuzima babamo muri koperative.

Ati 'Byabaye ikibazo kuri njye ku buryo n'iyi saha byabaye intandaro y'inama yabaye uyu munsi [28 Kanama], ndetse bari guhuriza ko ngomba kwirukanwa kuko navuganye n'itangazamakuru, kandi amakuru natanze ntabwo natandukiriye, navuze ibintu bidukorerwa mu kazi, mvuga akarengane umuntu akorerwa kajyanye n'amafaranga ducibwa ya hato na hato.'

Umuyobozi wa koperative y'abanyonzi muri Kinyinya, Bakinamurwango Joseph, yavuze ko uyu munyamuryango wirukanwe yazize kuvuga ibihuha byerekeye imikoreshereze y'umutungo.

Ati 'Gutanga amakuru ni uburenganzira bw'umuntu ku giti cye, hanyuma ndumva nta n'uwo twigeze tubuza gutanga amakuru ahubwo hari amakuru y'ibihuha yatanzwe ubushize, abanyamuryango bagerageje kumubwira ngo yemere ikosa asabe imbabazi ntiyabyumva, inteko rusange idasanzwe iravuga ngo rero uyu muyamuryango ntabwo twamuhatira ibyo adashaka twumvikana ko bamusezerera.'

Yahamije ko byakozwe mu magambo ariko bigimba no gushyirwa mu bikorwa akirukanwa burundu.

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwagaragaje ko butegeze bugezwaho icyo kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa koperative zirenga ibihumbi 11, na ho abarenga 70% by'Abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo gukora, bakorera mu makoperative.

Bamwe mu banyonzi b'i Kinyinya ntibumva impamvu mugenzi wabo wagaragaje ibibazo bahura na byo yafatiwe ibihano birimo no kwirukanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-urujijo-kuri-miliyoni-7frw-zabuze-muri-koperative-y-abanyonzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)