Kiyovu Sports itangiye shampiyona itanga ubutumwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wahuje amakipe yombi ku kibuga cya Kigali.

Umukino watangiye amakipe yombi akina bisanzwe ariko AS Kigali ikagenda iyobora umukino. ibi byaje no kuyifasha Ku munota wa 15 maze Shaban Hussein Tchabalala atsindiye AS Kigali igitego cya mbere.

Kiyovu Sports nubwo byasaga nkaho abakinnyi bayo batari bamenyeranye neza, yagiye irushaho gukina neza uko iminota yicuma, biza no kuyihesha igitego cyo kwishyura ku munota wa 43, gitsinzwe na Tuyisenge Hakim. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarutse mu mukino ifite imbaraga nyinshi, ikomeza gusatira bikomeye. ibi byaje no kuyihesha igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Didier. AS Kigali yagerageje kugaruka mu mukino mu minota ya nyuma, ariko ntiyabasha kubona igitego cyo kwishyura. Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze 2-1.

Uyu mukino ntiwagaragayemo abakinnyi babiri b'ingenzi ku mpande zombi, ari bo Emmanuel OKWI wa AS Kigali na Cedric Hamis wa Kiyovu Sports, kubera ibibazo by'ibyangombwa.

 



Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-itangiye-shampiyona-itanga-ubutumwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)