Kiyovu Sports izabazwa nde? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo yatangiye shampiyona ariko Kiyovu Sports irimo ibibazo uruhuri kugeza aho n'abakinnyi yaguze batakinnye umunsi wa mbere.

Uyu munsi ni bwo Kiyovu Sports yakinaga umunsi wa mbere wa shampiyona na AS Kigali.

Inkuru yatunguye benshi ni uko iyi kipe yakinnye abakinnyi benshi bashya yaguze cyane cyane abanyamahanga nta n'umwe urimo kimwe n'abandi bakinnyi bose yaguze bavuye hanze y'u Rwanda.

Kiyovu Sports yahuye n'ikibazo cy'uko abakinnyi baje baturutse hanze y'u Rwanda nka Hamiss Cedric, Sugira Ernest, Nshimirimana Jospin, Nsanzimfura Keddy n'abandi batarabona ibyangombwa byo gukinira Kiyovu Sports.

Ubusanzwe iyo abakinnyi bavuye muri shampiyona imwe bajya mu yindi, bisaba ko basabirwa muri FIFA icyitwa ITC (International Transfer Certificate) kugira ngo wimurwe uve muri shampiyona imwe ujye mu yindi.

Ibi rero ntabyo yigeze ikora yisanga igomba gukinisha abakinnyi isanganywe, abavuye mu bato ba yo ndetse n'abo yaguze basanzwe muri shampiyona nka Mugisha Desire kuko bo badakenera ITC.

Gusabira ITC mu makipe menshi bikorwa na Team Manager gusa ubu Kiyovu Sports nta we ifite inshingano zose zikorwa n'umutoza Bipfubusa Joslin.

Kiyovu Sports yakinnye nta bakinnyi benshi bashya ifite



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-izabazwa-nde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)