Kiyovu Sports yatangiriye akazi kuri AS Kigal... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 Saa Cyenda kuri Kigalkipe ya AS Kigalii Pelé Stadium.

Uyu mukino wagombaga kuba warakinwe mu cyumweru gishize wimurirwa uyu munsi nyuma y'ubwumvikane bw'amakipe yombi.

Watangiye ikipe ya AS Kigali ubona ariyo ihererekanya neza ndetse ntiyatinda no kwinjira mu mukino.

Nta gutinzamo ku munota wa 15 gusa AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, ,Hussein Shaban Tchabalala akoresheje umutwe ku mupira warI uzamuwe na Mark Nkubana ku ruhande rw'iburyo.

Uko iminota yagendaga ninako ikipe ya Kiyovu Sports itarifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye yasinyishije nka Cédri Amiss na Sugira Ernest…yinjiraga mu mukino ndetse igatangira no kurema uburyo imbere y'izamu ishaka igitego cyo kwishyura.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 44 iyi kipe y'Urucaca yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Hakim Diene 

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukina asatira buri imwe ishaka igitego cy'intsinzi. Bigeze ku munota wa 75 Kiyovu Sports yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Mugisha Desire nyuma ya kufura yari irekuwe maze Hakizimana Adolphe ntiyafata umupira neza ahita agenda asongamo.

Mu minota nyuma y'umukino,AS Kigali yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ababera ibamba akuramo imipira iremereye. Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga





Tchabalala yishimira igitego yatsinze


Mugisha Desire yishimira igitego cya 2 cya Kiyovu Sports yatsinze


















">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146129/kiyovu-sports-yatangiriye-akazi-kuri-as-kigali-amafotovideo-146129.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)