Kuba Akagari kabaho kadafite internet ni icyaha kitababarirwa- Minisitiri Musabyimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, ubwo yasozaga umwiherero w'iminsi ibiri wari wahurije hamwe abayobozi bo mu Ntara y'Intara y'Iburasirazuba n'uturere twose.

Uyu mwiherero wari ugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta zigamije kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y'abaturage no gufata ingamba ku hantu hakigaragara icyuho.

Kimwe mu bibazo Minisitiri Musabyimana yagaragaje ni ikijyanye n'utugari dukorera mu nyubako zishaje ndetse no kuba hakiri utugari twinshi tutagira internet.

Yavuze ko iri ari ikosa ritababarirwa kuko ngo buri karere gakwiriye kugenera Akagari internet igafasha mu gutanga raporo vuba no gukora ibindi bikorwa bitandukanye.

Ati 'Kugira Akagari kadafite internet mumenye ko icyo kintu ari icyaha kitababarirwa, kandi turahari utwo tugari muratuzi. Turasaba akagari ko gatanga serivisi zo kwandika abaturage n'ibindi, ntimubahe internet wabaza Meya ngo ninjye kubaza Gitifu kandi uri Meya ushinzwe kubikemura.'

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi b'uturere kujya bakoresha abandi bose bakorana barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, ubyanze bakamujyana mu nama yo kumunenga ku buryo buri wese abazwa inshingano ze utabishoboye bamuhane. Yijeje abayobozi b'uturere ko umukozi uzajya unanirwa gukora inshingano ze azabafasha kumukura muri urwo rwego kugira ngo ajye gushaka ibindi akora ashoboye.

Minisitiri Musabyimana yasabye kandi abayobozi b'uturere kubaka ibiro by'utugari dushaje ku buryo uyu mwaka urangira iki kibazo gikemutse burundu.

Ati 'Niba tuvuze kubaka utugari ukaba utarabishyize mu bintu by'ibanze muzakora, ntabwo utwo tugari tuzapfa twubatswe kuko ntuzabona amafaranga asaguka yo kujya kubakisha utugari, ariko nubigira ikintu cy'ibanze ukavuga ngo mfite utugari icumi ngiye kutwubaka mu mafaranga muzakoresha tuzubakwa.'

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi kugabanya inama, ahubwo bagakora ibikorwa binini bihindura imibereho myiza y'abaturage ku buryo ngo iyi myaka itanu izasiga impinduka zikomeye. Yasabye abayobozi kandi gukoresha inzego z'umutekano mu byo bakora byose.

Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba bitabiriye uyu mwiherero
Minisitiri Musabyimana yavuze ko kubona Akagari kadafite internet muri iki gihe ari icyaha kitababarirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuba-akagari-kabaho-kadafite-internet-ni-icyaha-kitababarirwa-minisitiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)