Kubakira ubushobozi abangavu, byagaragajwe nk'intwaro yo guhashya ababashuka bakabatera inda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'abangavu baterwa inda ni kimwe mu bihangayikije u Rwanda ndetse ni Isi kuko by'umwihariko mu Rwanda, abangavu barenga ibihumbi 19 baterwa inda buri mwaka.

Uwineza Ange wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, mu 2019 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye yatewe inda n'umusore bakundanaga ahita atoroka.

Akimara kubyara byaramugoraga kubona imyenda y'umwana, amavuta yo kwisiga no kubonera umwana we indyo yuzuye.

Nyuma yaje guhura n'umushinga We Actx for Hope, umushyira ku rutonde rw'abo wubakira ubushobozi. Uwineza yize kudoda ibikapu n'imyenda.

Ati 'Ku munsi simbura 2000Frw. Ubu biragoye ko nakongera kugwa mu bishuko kuko fanta umusore yanshukishije ajya kuntera inda ubu ndayigurira'

Uwimana Sifa wo mu Murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, ubwo yari afite imyaka 17 yagiye gucaginga telefone mu rugo baturanye, umusore w'aho amusaba ko baba bicaye ku gitanda mu gihe ategereje ko telefone ijyamo umuriro, birangira amusambanyije amutera inda.

Nyuma yo kubyara, ubuzima bwaramugoye kugeza ahuye n'uyu mushinga uhugura abakobwa babyariye iwabo ku buzima bw'imyororokere, ukanabaha imashini n'amatungo magufi kugira ngo babashe kwivana mu bukene.

Yavuze ko iyo byagenze neza ku kwezi atabura 20 000Frw, mu gihe mbere yashoboraga kumara ukwezi nta 1000Frw yinjije.

Ati 'Inama nagira abakobwa bagenzi banjye bataraterwa inda, ni uko bakwiga gukorera amafaranga kuko ubu nta muhungu wanshukisha amafaranga'.

Umuyobozi w'Umushinga We Actx for Hope, Leo Fidele Hakizimana, yavuze ko impamvu bahisemo kubakira ubushobozi abangavu batewe inda, ari uko mu isesengura bakoze basanze ubukene buri mu byatumye baterwa inda.

Ati 'Mbere yo kubaha amatungo n'imashini twabanje kububaka mu mitekerereze. Uyu munsi bafite ibyo bagezeho bishimira. Ni abakobwa bihagazeho kandi bashoboye, ntabwo byakorohera umusore kongera kubashuka'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine ashima umushinga We Actx for Hope n'indi miryango itari iya Leta ifatanya n'akarere mu kwita ku bakobwa babyariye iwabo.

Ati 'Gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n'amategeko. Dusaba ababyeyi kwirinda kunga icyaha cyo gusambanya umwana kuko ntabwo uwo mwana aba abonye ubutabera'.

Mu karere ka Karongi habarurwa abakobwa 264 bakomoka mu mirenge 8 bari kubakirwa ubushobozi. Bamaze guhabwa imashini 28 zidoda,ingurube 138, ihene 43 n'inkoko 640.

Abakobwa babyaye bakiri bato bavuga ko kubakirwa ubushobozi bw'amikoro bibarinda kugwa mu bishuko by'abagabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubakira-ubushobozi-abangavu-byagaragajwe-nk-intwaro-yo-guhashya-ababashuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)