Kugaburira abana ku ishuri birasaba uruhare r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette aherutse kubwira RBA ko Leta yatangije iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' kubera ko hari ababyeyi bangana na 35% badatanga uruhare rwabo mu kugaburira abana ku ishuri.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko 'Dusangire Lunch' ari gahunda bashyizeho kugira ngo bakomeze gufasha ababyeyi ndetse n'abanyarwanda muri rusange gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igende neza.

Iyi gahunda yatangiriye mu yisumbuye ikaza kugezwa mu mashuri yose nyuma ya Covid-19, ishyigikiwe cyane na leta, mu gihe umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza asabwa kwishyura 975 Frw ku gihebwe.

Minisitiri w'Uburezi yagize ati: "Niyo mpamvu rero twashyizeho iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' kugira ngo yaba ari umubyeyi cyangwa se yaba ari nanjye, nawe n'abandi twese tugire uruhare mu gukomeza kugaburira abana bacu ku ishuri kubera ko twabonye ko ari ibintu byiza cyane. Iyo ugaburiye umwana ku ishuri yiga neza kandi agakomeza gukura neza."

Minisitiri yashimangiye ko gutanga umusanzu kugira ngo imigendekere y'iyi gahunda irusheho kuba nziza, atari uruhare rwa leta n'ababyeyi bafite abana ku ishuri gusa, ahubwo ko ari uruhare rw'abanyarwanda bose.

Ni gahunda yishimiwe n'abantu benshi, ndetse umubare w'abanyeshuri bata ishuri waragabanyutse. Minisitiri Irere avuga ko imibare bakoze umwaka ushize mu 2023, yagaragaje ko ababyeyi batanga inkunga ku bana babo bangana na 65%, bityo ubukangurambaga kuri iyi gahunda bugomba  gukomeza gukorwa.

Ati: 'Nk'umwaka w'amashuri ushize twabonye ko 65% ari bo batanga umusanzu wabo gusa. Ibyo bivuze ko igitangirwa ku ishuri kiba kidahagije. Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi.'

Akomeza ati: 'Nk'umunyeshuri wo mu mashuri abanza atangirwa 3000 Frw ku mwaka. Ni amafaranga abanyamujyi bamenyereye kunywamo ikawa. Ni amafaranga adakabije, iyo utanze nk'ibihumbi 10 Frw uba utangiye abana batatu umwaka wose. Ni uruhare rukomeye.' 

Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko hari uburyo bwa Mobile Money aho ukanda *182*3*10# ukohereza inkunga yawe mu gushyigikira gahunda ya 'Dusangire Lunch'.

Guverinoma kandi yagiranye ubufatanye na sosiyete ya Vuba Vuba, aho abanyarwanda batuye mu mahanga bashobora kwifashisha iriya gahunda mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri. Umubyeyi ufite umwana wiga amashuri abanza asabwa gutanga 975 Frw cyangwa 1000 Frw ku gihembwe.

Iyi gahunda ya 'Dusangire Lunch' yatangijwe ku mugaragaro, ku wa 12 Kamena 2024, itangizwa na Minisiteri y'Uburezi ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu Sacco. Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021.

Ni gahunda yagabanyije umubare w'abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4%.

Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, ni umwe mu bashyigikiye gahunda ya Guverinoma izwi nka 'Dusangire Lunch' igamije gufasha abanyeshuri gufatira amafunguro ku ishuri, aho yiyemeje kugaburira abana 10,000 mu gihe cy'umwaka umwe.


Minisiteri y'Uburezi isaba abanyarwanda bose gutanga umusanzu wabo kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irusheho kugenda neza 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146350/kugaburira-abana-ku-ishuri-birasaba-uruhare-rwabanyarwanda-bose-minisitiri-wuburezi-146350.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)