Kugira u Rwanda igicumbi cy'ishoramari no guhuza EAC: Imishinga ikomeye Dr Sezibera azibukirwaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dipolomasi yeruye, uyu muhanga mu by'ubuzima yayitangiye mu 1999 ubwo yari yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk'umuntu wari uhawe inshingano bwa mbere, yagombaga kubanza kumenya uko ikorwa na cyane ko nta gitekerezo na kimwe yari ayifiteho.

Byakomereye ku kujyanwa mu gihugu cy'igihangange gifite runini gisobanuye ku bukungu bw'Isi nka Amerika.

Yoherezwa muri Amerika, Amb Dr Sezibera yari yahawe umukoro wo kujya kwereka abashoramari baho ko batagomba kwirengagiza u Rwanda mu gihe batekereza aho bashora imari.

Byari nko kurira umusozi muremure kuko icyo gihe nta myaka itandatu yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Icyo gihe u Rwanda rwari ruzwi gusa ku bwicanyi, umutekano muke, aho kubwira umuntu ngo narushoremo ari nko kuvugiriza ingoma abahetsi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ati 'Niyo mpamvu nari nabwiwe ko ngomba kugenda nkagira uruhare mu guhindura imyumvire abantu, bakumva ko mu Rwanda ari ahantu habereye ishoramari. Byari bigoye.'

Uko gukomera kwajyanaga n'uko u Rwanda ruri kwiyubaka ubwarwo, haba muri dipolomasi no ku baturage barwo, kuko buriya icyo gihe n'abo muri diaspora bari baracitsemo ibice.

Ati 'Icya mbere twabanjije kumvisha Amerika ibyabaye mu Rwanda nyuma tukajya no mu zindi nzego zitandukanye abaturage baho bakiyumvamo u Rwanda. Byari bigoye ariko twakoze uko dushoboye abashoramari baza mu Rwanda.'

Muri Amerika byabaye ngombwa ko avayo, aza gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari nk'Intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu Karere na cyane ko hari intambara zitandukanye.

Ni ibihe intambara zari zirimbanyije mu Burundi, RDC, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Uganda ifite ibibazo by'amakimbirane ku buryo wabonaga Akarere kageramiwe. Amb Dr Sezibera na bagenzi be babinyuzemo ibyinshi biracocwa, hashakwa ibisubizo.

Ati 'Ibyo byavuyemo Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari, na n'ubu iracyahari. Hasinywe amasezerano n'imishinga itandukanye ihuza ibihugu bikagize, imwe yashyizwe mu bikorwa ndestse indi iri gukorwaho.'

Amb Dr Sezibera ni umwe mu badipolomate bateje imbere Afurika y'Iburasirazuba ku buryo bugaragara

Nk'umuntu wari umaze kugira inararibonye muri dipolomasi byarangiye agizwe Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba, EAC aho naho yatanze umusanzu we ukomeye.

Uyu mugabo agaragaza ko ku giti cye yari yiyemeje guharanira imishinga ihuza EAC, biba ngombwa ko aganira n'abakuru b'ibihugu biyigize yumva imishinga bafite n'icyo bashaka kugeraho.

Nk'umuntu wari ufite manda y'imyaka itanu, ibyo biganiro byibanze ku kwita ku mishinga y'iyo myaka kugira ngo ayikurikirane ndetse ishyirwe mu bikorwa.

Umwe muri yo wari ugukora uburyo ibicuruzwa byanyura ku mipaka y'ibihugu bigize Akarere bidaciwe imisoro ya gasutamo, ndetse byagezweho.

Imishinga ye kandi yari irimo ibijyanye n'Isoko rusange.

Nubwo ryari rihari ariko ntabwo abaturage b'ibihugu bya EAC bari bemerewe kugenderana byoroshye muri ibyo bihugu.

Amb Dr Sezibera ati 'Ntabwo byari bisobanutse kuri njye. Uremerera ibicuruzwa gutambutswa nta nkomyi ariko ku baturage ntibyorohe.'

Icyakora na byo ku buyobozi bwe babikozeho, abaturage bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bitwaje indangamuntu z'ibihugu byabo gusa.

Byunganiwe no gushyiraho pasiporo ya EAC n'ibindi byoroshya imigenderanire byashyizweho, kugira ngo abaturage b'icyo gice bibonanemo bya kivandimwe.

Ikindi kwari ukwihuza kw'ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba, mu mishinga itandukanye, nk'ifaranga rimwe, guhuza imihanda n'ibindi ndetse na byo bikorwaho cyane, 'aho twumavaga ko bitarenze 2024 twasabwaga kuba twarashyizeho ifaranga rimwe.'

Icyakora kuba bitaragerwaho uko byari bipanze, uyu mugabo abona ko byatewe n'uko abaturage n'abayobozi bakomeje gutekereza ku nyungu z'ibihugu byabo gusa aho kuba akarere, icyakora akavuga ko ntawe uvuma iritararenga.

Mu byari biraje ishinga Amb Dr Sezibera byarimo no guteza imbere ibikorwaremezo.

Yatangije inama zitandukanye zo ku rwego rw'Abakuru b'Ibihugu bya EAC hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo 'nk'imihanda isanzwe, iya gare ya moshi n'inzira z'amazi. Ibyo biracyakomeje ariko hari ibyakozwe.'

Ni ingingo agaragaza ko ubu iri gutanga umusaruro, kuko ni bwo bwa mbere nyuma y'ubwigenge, muri EAC hongeye kubakwa imihanda ya gare ya moshi no kuvugurura iyo abazungu basize.

Amb Dr Sezibera agaragaza ko kuri we byari biteye ikimwaro kumva ko kuva mu myaka ya 1960 ubwo abakoloni batangiraga kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Uganda na Kenya, nta kindi gice yewe haba n'ikilometero kimwe cyongewe kuri uwo muhanda.

Ati 'Byari biteye isoni cyane. Kubera uko gushingira ku iterambere ry'ibikorwaremezo, ibihugu byatangiye kongera kubaka imihanda ya gare ya moshi. Urugero ni urwa Kenya aho hatangijwe uwa Mombasa wagombaga kugera mu Rwanda, mu Burundi na RDC, ndetse ntekereza ko bizakomeza.'

Iyo mishinga migari yagombaga kuzuzanya n'uwo kugira EAC igihugu kimwe, hagashyirwaho urwego rwa politiki, umushinga yavuye ku buyobozi umaze gutezwa intambwe.

Mbere yo kurwara stroke mu 2019, Amb Dr Richard Sezibera ni umwe mu bakoze imirimo itandukanye igamije kubaka u Rwanda, Akarere na Afurika muri rusange



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhindura-isura-y-u-rwanda-rukaba-igicumbi-cy-ishoramari-no-kugira-eac-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)