Kunoza itangwa ry'ibyangombwa no kongera ibikorwa remezo; mu ngamba Meya Dusengiyumva atangiranye manda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora ya komite nyobozi y'umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2024, asiga Dusengiyumva Samuel akomeje kuyoboba Umurya Mukuru w'u Rwanda.

Akimara kurahirira izi nshingano yavuze ko iyi manda ari iyo kwihuta mu guhindura Umujyi wa Kigali, no kubahiriza ibyo buri wese asabwa.

Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mezi icyenda yari amaze ayoboye Umujyi wa Kigali hari bimwe mu bibazo yagejejweho n'Abajyanama birimo imirenge y'icyaro idafite ibikorwa remezo ariko muri iyi myaka bazihatira kubihageza.

Ati 'Bagaragaje ko hari imirenge y'ibyaro itarimo ibikorwa remezo bihagije, ndavuga nk'imihanda, ibiraro, amazi amashanyarazi, ibyo rero twarabyumvise, dufite gahunda yo kubyongera.'

Imibare y'ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko abakoresha amazi meza mu Mujyi wa Kigali ari 97%.

Ibyangombwa byo kubaka byahagurukiwe

Meya Dusengiyumva yavuze ko ibyerekeye serivisi zitangwa n'Umujyi wa Kigali zigenda biguru ntege bigomba guhagarara kandi umuturage akazibona hafi ye.

Ati 'Ibijyanye n'imyubakire abaturage bagenda bagaragaza ko hari igihe bitinda, hari n'igihe bidakorwa neza ntibabone n'amakuru ahagije, ibyo rero turashaka gufatanya na Minisiteri y'ibikorwa Remezo n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire kugira ngo tubone uburyo bukwiriye bw'ikoranabuhanga n'ubundi bwose bushoboka ku buryo byihuta, umuntu akajya abona icyangombwa bimworoheye [...] kandi bitamusabye kugenda ahantu henshi asiragira.'

Yavuze ko hari hasanzwe hari uburyo bwakoreshwaga bw'ikoranabuhanga ariko butatanze umusaruro neza ari na yo mpamvu bugomba kuvugururwa.

Ati 'Bimaze kugaragara ko bidakora neza. Nk'ubu umuturage arakubwira ngo njyewe maze amezi abiri narasabye. Ibyo rero turashaka kureba uko byakorwa. Harimo ibyo dushobora kunoza bikihuta kurushaho ariko n'uburyo bikorwa n'aho bikorerwa ibyo byose turashaka kubirebaho tukabivugurura, turifuza ko umuntu niba tumubwiye ngo arabona icyangombwa mu byumweru bitatu agomba kukibona.'

Yahamije ko mu myaka itanu iri imbere Umujyi wa Kigali wifuza kuzaba utanga icyangombwa cyo kubaka 'nko mu minsi 14. Ubu turacyari kuri 21 rero turashaka byose kubikora muri iyi myaka itanu wasaba icyangombwa cyo kubaka mu minsi 14 ukaba wakibonye.'

Meya Dusengiyumva yahamije ko ibyangombwa byo kubaka bizatangwa mu buryo bunoze muri iyi manda nshya

Hazaterwa ibiti miliyoni 3

Umwuka wo mu mujyi wa Kigali ugenda wandura ku buryo hatagize igikorwa mu bihe biri imbere byazagira ingaruka zikomeye ku buzima.

Raporo ya Quality Air 2023 yashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa 17 mu igaragaramo umwuka wo guhumeka urimo wanduye kuko urimo utuvungukira twinship tw'ibinyabutabire tutagaragara tuzwi nka 'particulate matter' (pm25).

Meya Dusengiyumva yavuze ko biri mu bizitabwaho mu myaka itanu iri imbere haterwa nibura ibiti miliyoni 3, bikazabarwa harebwe ibyakuze aho kubara ibyatewe gusa.

Ati 'Turashaka gutera ibiti, twavuze miliyoni 3 muri iyi myaka itanu, turifuza kandi ko n'abaturage buri muntu wese ufite ikibanza yagiteraho ibyatsi cyangwa se ufite ubutaka buri hafi y'urugo rwe ariko bwegereye umuhanda akahashyira amapave cyangwa se ibyatsi.'

'Ibiti tuvuga ntabwo ari ibiti byatewe gusa, ni ibiti byakuze. Kuko hari ibiti byinshi dutera haba ku mihanda bigapfa ariko noneho no kugira ngo ubutaka bwo muri Kigali tububungabunge n'ibyatsi.'

Yagaragaje ko hari ibiti byinshi biterwa ariko bikagenda byangirika nyamara 'hari ibintu byinshi dushobora gukora mu kubungabunga ibidukikije bigatuma umwuka duhumeka ugenda uba mwiza.'

Meya Dusengiyumva yavuze ku imihanda itandukanye yari yatangiye kubakwa haba i Gasogi, Mageragere n'ahandi yari yaradindiye kuri ubu yasubukuwe ndetse n'ubushobozi ngo burahari ku buryo mu bihe biri imbere izaba yararangiye.

Abayobozi batorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bose biyemeje guteza imbere abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kunoza-itangwa-ry-ibyangombwa-byo-kubaka-kubaka-ibikorwa-remezo-ingamba-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)