Kuva kuri Shaddyboo kugera kuri RockyIbyamam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyari igitaramo cy'akataraboneka cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, nyuma y'amezi abiri yari ashize aba baraperi bagiteguza abafana n'abakunzi babo mu muziki.

Ni ubwa mbere Bull Dogg na Riderman bahuriye mu gitaramo cyabo. Ariko mu myaka irenga 15 bari mu muziki, buri umwe yakoze ibidasanzwe bituma ahabwa icyubahiro muri Hip Hop.

Bakoze iki gitaramo bamurika indirimbo esheshatu bakubiye kuri Album 'icyumba cy'amategeko' ariko kandi buri umwe yaririmbye indirimbo ze.

Bataramiye ibihumbi by'abantu bari biganjemo urubyiruko, n'abandi bakuze mu myaka banywanye na Hip Hop.

Mbere y'uko winjira ahabereye igitaramo, hari hateguwe aho gufatira amafoto mu rwego rwo gusigarana urwibutso rw'iki gitaramo, cyashyizweho akadomo Saa s

Sita z'ijoro.

Mu bihe bitandukanye, Riderman na Bull Dogg bagiye bafata umwanya wo ushima ababashyigikiye mu rugendo rw'umuziki, ariko kandi banashima abafana batumye bakora iki gitaramo.

Mu bihumbi by'abantu harimo ibyamamare nka Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, Rocky Kimomo wamamaye mu gisobanura filime, Kadafi, Prince uzwi muri filime Bamenya, Kamaro, Ndahiro Valens Papy wa BTN, umunyarwenya Mitsutsu, umuhanzi Benoviewe, Mani Martin, Dj Pius, Uncle Austin, Mc Nario, Rusine n'umukunzi we n'abandi.

Nyuma y'iki gitaramo, Riderman yavuze ko hari abibaza impamvu batakoreye igitaramo ahantu hanini hagutse, ariko kandi harebwe niba 'n'aho twakoreye n'ibyo twabageneye byari byiza'.

Ati "Nta mpamvu yo kutwereka ibyo dukora. Icyo ni igitekerezo... Nta gitaramo cyabaho cyuzuyemo abantu bose. Nta gitaramo cyabera ahantu hose, icyaba gihari, ese wateguye ibintu, wabiteguye neza? Ese ibyo wateguye byagenze neza?

Bull Dogg yavuze ko kuba igitaramo cyabo cyagenze neza, byaturutse ku kuba 'twarubashye igikorwa cyacu' bijyanye no gukora imyiteguro yacyo.

Yavuze ko mu gihe cy'amezi abiri, biteguye bihagije, kandi bagira n'umwanya wo guteguza abaraperi babafashije muri iki gitaramo.

Ati "Habayemo ikintu cyo gushaka gufashyana n'icyo twumvishije bagenzi bacu, no kubabwira ko buri wese uri mu gikorwa agomba kumva ko ari icye.  Buri muntu wese yakijemo, azi neza ko aje gushyigikira Hip Hop." 


Shaddyboo yari kumwe na Dj Pius ku meza y'imbere bitegereza iki gitaramo 


Uncle Austin yashyigikiye Riderman na Bull Dogg mu gitaramo cyabo



Shaddyboo yari yizihiwe bikomeye muri iki gitaramo


Umunyamideli Shadia Mbabazi wamenye nka Shaddyboo, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'igihe kinini 



Umushyushyarugamba, Mc Nario yagaragaje ko Hip Hop ikwiye gukomeza gushyigikirwa










Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yavuze ko amakuru asanisha n'uburyo Hip Ho yari yaratsikamiwe





Umuraperi MC Tino yahamagaye ku rubyiniro umuhanzikazi w'umuraperi agaragaza impano ye


Mitsutsu yari yitwaje ibitabo by'amategeko mu rwego rwo gushushanya Album 'Icyumba cy'amategeko' ya Riderman na Bull Dogg





Umunyarwenya Mitsutsu ari kumwe n'umuhanzi Bennoview uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube 



Nyuma yo kuva ku rubyiniro, umuraperi Bushali yasabanye n'abafana


Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo yari yizihiwe muri iki gitaramo


'Kamaro' uzwi mu biganiro byo kuri Youtube yaganirije abitabiriye iki gitaramo






Anyamamakuru Cyiza Aissa, Christelle na Michelle Uradukunda





Dj Fab wacuranze umuziki muri iki gitaramo, afasha abahanzi gutaramira abakunzi babo


Prince uzwi muri filime 'Bamenya' ari kumwe na Kadafi usanzwe uzwi mu bafata amafoto



AKARI KU MUTIMA WA BULL DOGG NYUMA Y'IGITARAMO CY'AMATEKA BAKOZE

">

P-FLA YAGARUTSE KURI JAY POLLY NO KUBA TUFF GANG YONGEYE KUGARAGARA KU RUBYINIRO
">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko'

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146240/kuva-kuri-shaddyboo-kugera-kuri-rocky-amafoto-yibyamamare-byashyigikiye-riderman-na-bull-d-146240.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)