Kwimwa urufunguzo n'uwo basimbuye, bimwe mu byagoye Komite ya Federasiyo ya Swimming, icyo yicuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, rivuga ko ryishimira ibyo ryagezeho muri manda basoje nubwo bahuye na byinshi bibagora.

Ni mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize aho umuyobozi w'iri shyirahamwe, Girimbabazi Rugabira Pamela yagarutse ku bikorwa byaranze manda ye na Komite ye.

Abanyamakuru beretswe amashusho agaragaza ibikorwa bakoze birimo amarushanwa bitabiriye n'ayo u Rwanda rwakiriye nka Africa Aquatics Zone 3 yabaye mu mpera z'umwaka ushize.

Ikindi ni uko babashije kumvisha perezida wa FINA kuza gusura u Rwanda akanarwemerera Pisine ya Olempike nubwo aho kuyubaka hataraboneka n'ibindi.

Gusa bahuye n'imbogamizi zatumye badakora neza nk'uko babishakaga nka COVID-19 ndetse no kwimwa urufunguzo rw'ibiro n'uwo bari basimbuye.

Ati "twatowe muri Gashyantare 2020, urufunguzo rw'ibiro twaruhawe muri Gicurasi, haje COVID-19 mu myaka 4 twakozemo ibiri, twakoze ibyo twari dushoboye."

Uretse ibi kandi yavuze ko basanze iri shyirahamwe rifite umwenda bakaba barabashije kwishyura.

Ati "twasanze Federation ifite Imyenda, none dushoje manda, federation ifite ubushobozi bugera kuri 70% bwo kwitegurira ibikorwa biteganywa mu igenamigambi."

Yishimira ibyo bakoze muri icyo gihe gito bari bafite. Ati "njyewe na Komite twagerageje ibikwiye, twari dufite imyaka 2, ibikorwa twakoze njye ndabyishimira cyane, kuba twarabashije kwakira ibihugu mu irushanwa ryabaye rikagenda neza, ni igikorwa cyo kwishimira."

Kuri manda ye abatoza 40 ndetse n'abasifuzi 40 bongerewe ubumenyi (bahawe amahugurwa).

Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko manda ya bo yarangiye muri Gashyantare uyu mwaka ndetse ateganya ko amatora azaba muri uku kwezi.

Abajijwe niba azongera kwiyamamaza, yagize ati "kwiyamamaza muzabimenya igihe kigeze."

Yavuze ko icyatumye amatora atinda ari uko benshi mu banyamuryango bari batarabona ubuzima gatozi kandi akaba ari kimwe mu ntego bari barihaye, yavuze igihe cy'amatora cyageze 3 mu 10 ari bo bonyine babufite kandi byibuze barasabaga 2/3, gusa avuga ko ubu biri mu nzira nziza b'abatarabubona babusabye.

Icyo avuga yicuza ni ukuba asoje manda ye byibuze Pisine yasabye atabashije kuyubakisha ariko na we avuga ko bitamuturutseho, gusa ngo icyari kigoye ni ukuyemererwa uzatorwa azakomereza aho yari ageze.

Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko hari ibibazo bahuye na byo kuri manda ye byatumye hari ibyo badakora
Abanyamakuru basobanuriwe byinshi byaranze manda y'imyaka 4 ishize muri Swimming



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwimwa-urufunguzo-n-uwo-basimbuye-bimwe-mu-byagoye-komite-ya-federasiyo-ya-swimming-icyo-yicuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)