Leta yashyizeho uburyo bushya bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda hashize imyaka myinshi abashakanye bahitamo uburyo butatu bwo gucunga umutungo wabo, burimo ivangamutungo rusange, ivangamutungo w'umuhahano, n'ivanguramutungo risesuye.

Mu itegeko rigenga abantu n'umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, hongerewemo uburyo bwa kane bwo gucunga umutungo aho abashaka gushyingiranwa bazajya bitegurira amasezerano y'uburyo bashaka ko umutungo wabo ucungwa.

Ingingo ya 166 iteganya ko 'Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.'

Aya masezerano ategurwa n'abashaka gushyingiranwa agomba kuba akubiyemo uruhare rwa buri wese mu bitunga urugo; uburyo bwo kwita ku bana no kubarera; n'uburyo burambuye umutungo uzacungwamo.

Hagomba kuba harimo kandi inkurikizi z'urupfu ku mutungo wabo; inkurikizi z'ubutane ku bana babo; inkurikizi z'ubutane ku mutungo wabo; inkurikizi ku guhinduka kw'imicungire y'umutungo wabo; ibijyanye n'imirimo idahemberwa yo kwita ku rugo; uburyo bwo kwishyura imyenda yafashwe n'umwe cyangwa bombi mbere na nyuma yo gushyingirwa; n'ibijyanye n'impano, indagano n'izungura.

Iri tegeko kandi riteganya ko inyandiko mpamo y'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe ishingiye ku masezerano ategurwa n'abashaka gushyingiranwa ishyirwaho umukono n'abagiye gushyingiranwa bombi imbere ya noteri.

Nyuma yaho ishyikirizwa umwanditsi w'irangamimerere nibura iminsi irindwi mbere y'umunsi w'ishyingirwa kugira ngo asuzume niba ibiyikubiyemo bitanyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.

Iyo umwanditsi w'irangamimerere asanze iby'ingenzi biranga ubu buryo bituzuye cyangwa binyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda, asaba abashaka gushyingiranwa kubyuzuza cyangwa kubikosora mbere y'uko umunsi w'ishyingira ugera.

Abashyingiranwe bashobora guhindura uburyo bwo gucunga umutungo

Ingingo ya 170 y'iri tegeko iteganya ko uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe bushobora guhinduka bisabwe n'umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi.

Icyo gihe abashyingiranywe basabwa kugaragaza ko iryo hinduka risabwe ku nyungu z'urugo cyangwa impinduka zikomeye zabayeho mu mibereho yabo bombi cyangwa y'umwe muri bo.

Ikirego gisaba guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe gitangwa mu buryo bw'ibirego bisanzwe mu rukiko rubifitiye ububasha rukorera mu ifasi y'aho abashyingiranywe baba.

Iyo urukiko rwanze ku buryo budasubirwaho ikirego, ikindi kirego ntigishobora kongera gutangwa hadashize umwaka umwe ubarwa uhereye igihe icyemezo cy'urukiko cyafatiwe ku buryo budasubirwaho kandi bishingiye gusa ku ngingo nshya.

Gusa uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe buseswa kubera imwe mu mpamvu zirimo ubutane; guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe cyangwa urupfu rw'umwe mu bashyingiranywe.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko imiryango yashyingiranywe mu mategeko ari 57,880, muri yo 97.6% basezeranye ivangamutungo rusange, na ho imiryano 1,182 ingana na 2% yasezeranye ivangamutungo w'umuhahano mu gihe imiryango 212 ingana na 0.4% yasezeranye ivanguramutungo risesuye.

Abashyingiranwa mu mategeko bashyiriweho uburyo bwa kane bwo gucunga umutungo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yashyizeho-uburyo-bushya-bw-imicungire-y-umutungo-w-abashyingiranywe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)