Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti 'ngizi impundu mporana'. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Loni yari ihafite abasirikari benshi ngo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nyamara aho gutabara abicwaga, babarekeye mu mikaka y'interahamwe, bafumyamo baritahira. Amateka azakomeza kuryoza izo ngabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR, ubugwari n'ubugome bwo gutererana abari mu kaga.

Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zimaze gukubita iz'akabwana Leta y'abicanyi, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kinini cy'izo nkoramaraso cyahungiye muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y'iki gihe), ndetse umuryango mpuzamahanga, n'iyo Loni irimo, barekera abo bajenosideri intwaro zabo, yewe banabatuza iruhande neza rw'umupaka w'u Rwanda, birengagije amategeko mpuzamahanga, uwo muryango wishyiriyeho ubwawo, arebana n'imyitwarire y'impunzi.

Uko gusigasira abajenosideri byari ukubaha ubutumwa bwumvikana, bugira buti:' Nimwongere mwisuganye, muhumure tuzabafasha gusoza umugambi mucikirije'.

Ibyo kugaruka mu Rwanda guhirika ubutegetsi no gusoza umugambi wa Jenoside babigerageje kenshi, babifashijwemo n'ubutegetsi uko bwagiye busimburana muri Kongo, ariko Ingabo z'u Rwanda zikomeza kubereka ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.

Ibitero ALIR/PALIR/ FDLR/ RUD-Urunana, n'abandi bicanyi bagabye mu Rwanda byavaga muri Kongo, kandi Loni ihafite ingabo zabanje kwitwa MONUC, mbere y'uko witwa MONUSCO mu mwaka wa 2010, ariko ubugambanyi no kwitwara nk'abacanshuro byo bikomeza kuba bya bindi.

Twibutse ko MONUSCO ariwo mutwe ugizwe n'ingabo n'abakozi benshi( hafi 20.000), kurusha ahandi hose ku isi Loni ifite ibirindiro. Birumvikana ko ari nawo utwara imari itabarika, kuko imibare yerekana ko MONUSCO ikoresha hejuru ya miliyari y'amadolari y'Amerika buri mwaka, arasaga kure tiriyari ugerageje kuvunja mu manyarwanda!

Ikibazo nyamukuru ariko si ubwinshi bw'umutungo ugenda kuri MONUSCO, ahubwo igiteye impungenge ni umusaruro w'ubutumwa yoherejwemo.

Uretse kurebera ibikorwa by'abajenosideri bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, nta n'icyo MONUSCO yakoze ngo itabare Abakongomani, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, babuzwa amahwemo n'abajenosideri bo mu mutwe wa FDLR. Nguko uko ababarirwa mu bihumbi ijana(100.000) bamaze imyaka isaga 25 mu nkambi z'impunzi mu Rwanda, abandi benshi kurushaho bakaba banyanyagiye hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere.

Aho guhashya imitwe yitwaje intwaro nk'uko byari mu nshingano za MONUSCO kandi, ahubwo yarushijeho kuvuka, ubu isaga 250 ikaba yica igakiza mu burasirazuba bwa Kongo. Imyinshi muri iyo yashinzwe inashyigikiwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

Loni imaze kubona ko imikorere ya MONUSCO ikabije gutera ikimwaro, yatoye umwanzuro ko ubutumwa bwayo bushyirwaho akadomo.
Nyamara gutahura abasirikari bayo birakorwa biguruntege, bigaragara ko bananiwe kuvirira akaryoshye bakomora muri Kongo.

Mu mayeri rero yo kuguma muri Kongo ariko bitwikiriye undi mutaka, ubu Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi(UNSC)kamaze gutora umwanzuro wemeza ko ibyagenerwaga MONUSCO birazwe abasirikari ba SADC bari muri Kongo. Mu by'ukuri ni uguhindura icupa, ariko uburozi burimo bukiri bwa bundi.

Kuva SADC yagera muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize, yashinjwe gukorana n'abajenosideri ba FDLR kimwe n'indi mitwe y'iterabwoba ikorana n'igisirikari cya Kongo, FARDC. Nubwo bitabujije FARDC, SADC, FDLR, Wazalendo, ingabo z'Abarundi, abacanshuro ba Wagner, n'indi mitwe itabarika irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, kwamburwa ibirindiro, bikigarurirwa na M23, Abatutsi bo mu duce tukigenzurwa n'urwo ruhande rushyigikiye Leta bakomeje kwicwa no gusahurwa, abagore bakomeza gusambanywa ku ngufu.

Ibyegeranyo by'imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru n' ubuhamya bw'abaturage bo muri utwo duce, bigaragaza ko FDLR iri ku isonga mu guhohotera abo Banyekongo, bafatwa nk'Abanyarwanda n'ibyitso bya M23.

Icyegeranyo cy'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Madamu Alice Wairimu Nderitu ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Jenoside, nawe yatangaje kenshi ko ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b'Abakongomani rishobora kuvamo Jenoside nk'iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse anatunga agatoki FARDC na FDLR, bafatanya mu kwibasira izo nzirakarengane.

Niba se FARDC iregwa gukorana n'abajenosideri ba FDLR, ubwo SADC ishyigikiye FARDC yo nta bufatanyacyaha ikwiye kuryozwa ? Loni se yo yegurira SADC ibikoresho n'abakozi byari ibya MONUSCO, ubwo yo amategeko ntazayigaragaza nk' umufatanyabikorwa mu mahano SADC n'abandi bari ku ruhande rwa Leta ya Kongo bakorera abaturage?

Mu nama yatoye umwanzuro wa Loni wo gushyigikira SADC muri Kongo, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yagaragaje impungenge ko gukomeza gushyira imbere ibikorwa bya gisirikari bishobora gutuma ibintu birushaho kudogera mu burasirazuba bwa Kongo. Byaba ari ukwiyerurutsa cyangwa kuvuga ikimuri ku mutima, abari mu nama ntibabihaye agaciro. Ntibazanatinda kubona ko bibeshye.

Wasobanura ute ko ushyigikiye inzira y'ibiganiro, nk'uko bikubiye mu myanzuro za Luanda na Nairobi igamije kurangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo, kandi ukomeza kurunda ibitwaro kuri rumwe mu mpande zishyamiranye?

Loni izabeshye abandi, ntishyigikiye ko amahoro agaruka muri Kongo, ahubwo irifuza ko ibintu birushaho kudogera ngo ikomeze isarurire mu nduru.

Ngo Loni ishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda ye! Gute se itarigeze yamagana Tshisekedi wirukanye ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zari zagiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ahubwo iyo Loni igashyigikira SADC yo ishyize imbere intambara?

Loni iragayirwa imyitwarire mibi haba mu Rwanda, haba no muri Kongo, aho gukosora amakosa, ikamera nka Bihehe bavugiriza induru, ikitakuma iti:' Ngizi impundu mporana'!

The post Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti 'ngizi impundu mporana'. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/loni-ni-nka-bihehe-bavugiriza-induru-iti-ngizi-impundu-mporana-uko-yamaganwa-niko-irushaho-gushyigikira-abajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=loni-ni-nka-bihehe-bavugiriza-induru-iti-ngizi-impundu-mporana-uko-yamaganwa-niko-irushaho-gushyigikira-abajenosideri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)