Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, gusa ibihugu bitandukanye byahungiyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Imibare iva mu Bushinjacyaha bw'u Rwanda igaragaza ko hari inyandiko zirenga 1149 zisaba guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu bihugu by'amahanga.
Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 5 Kanama 2024, yahamagariye ibihugu byose gushyira imbaraga mu kuburanisha cyangwa kohereza mu gihugu abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'imwe mu nzira zo kuyikumira no komora ibikomere abayirokotse.
Yahamije ko kudahana ibyaha bya jenoside byakozwe mu bihe byashize byazatuma ibikorwa bibi nk'ibyo byisubiramo mu bihe biri imbere.
Nderitu yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikorwa hagamijwe kurimbura imbaga y'abantu bafite icyo bahuriyeho, yaba ubwenegihugu, ubwoko, isura n'ibindi bagashira ku Isi.
Ati 'Keretse igihe abakoze Jenoside bose baba bahanwe, ni bwo tuzumva ko abarokotse Jenoside baruhutse, ko amajwi yabo yumvikanye n'umubabaro wabo wumviswe, yewe ko ko babonye ubutabera ku byaha byakorewe ababo bakundaga.'
Muri Afurika, igihugu u Rwanda rwoherejemo impapuro nyinshi zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejwe 277, mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, ahatanzwe rumwe kuri buri gihugu.
I Burayi igihugu cyohererejwe impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwakiriye 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w'uwahoze ari Umukuru w'Igihugu, Habyarimana Juvenal. Hari kandi u Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi bwahawe 26, Canada yoherejwemo 14 n'ahandi.
U Bufaransa bumaze iminsi mike butangaje ko buri gukora iperereza kuri dosiye 40, u Bubiligi bwo bwagaragaje ko buri gukurikirana dosiye 49, ariko 12 muri zo zikiri mu ikusanyamakuru.
Gusa ni ibikorwa bigenda gake bakavuga ko bisaba iperereza ricukumbuye kugira ngo batangire gukurikiranaho umuntu ibyaha bya Jenoside.
Nderitu yagaragaje ko ubutabera 'bugomba gukomeza gukora akazi kabwo, amajwi y'abazize Jenoside n'abayirokotse agomba gukomeza kumvwa kandi abayigizemo uruhare bagomba kuryozwa ibyo bakoze.'
Nderitu yasobanuye ko ubutabera ari imwe mu nzira zigeza ku bumwe n'ubwiyunge ariko budahagije ngo bigerweho 100%.
Loni ivuga ko kugira ngo hubakwe Isi y'ahazaza izira ibyaha nk'ibyaranze ibihe bishize bisaba uruhare rw'ubuyobozi n'abaturage b'ibihugu byose.