Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manishimwe Djabel yamaze gusinyira ikipe ya Naft Alwasat SC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Ni nyuma yo gutandukana na Al-Quwa Al-Jawiya na yo yo muri Iraq ikina mu cyiciro cya mbere yari amazemo amezi 6.

Manishimwe Djabel akaba yamaze gusinyira iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri amasezerano y'umwaka umwe.

Agiye gukina muri shampiyona imwe na Usengimana Faustin werekeje muri Al Masafi FC na Buregeya Prince wa Al-Nasiriya zose zikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Manishimwe Djabel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC ndetse na Mukura VS.

Manishimwe Djabel yerekeje muri Naft Alwasat SC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yabonye-ikipe-nshya-11515

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)