Massamba yavuze ku ifoto ari kumwe na Perezid... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, nyuma y'igitaramo gikomeye yise '3040 y'ubutore' yakoreye muri BK Arena.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari akoreye igitaramo muri iyi nyubako, ariko si ubwa mbere yahataramiye, kuko yagiye yifashishwa mu bitaramo bitandukanye.

Ni igitaramo cyaranzwe no gutanga ibyishimo ku bisekuru byombi, kuko hari abantu mu ngeri zose, kuva ku muto kugeza ku mukuru. Kandi yagiye ataramana n'abantu banyuranye barimo nka Teta Diana, Jules Sentore, Yvan Muziki n'abandi.

Massamba yavuze ko ari bwo bwa mbere akoze igitaramo akumva umutima we uranyuzwe, kandi yashimishijwe cyane n'uburyo abantu bamwakiriye. Ati 'Ati "[...]Mfite ibyishimo byinshi bidasanzwe! Icya mbere kubona abantu bitabira ari benshi, bakaza bishimye, bakaza bahimbawe, nkabaririmbira indirimbo z'igihe kirekire, kuko nanze gushyiramo indirimbo nshya, kuko nashakaga gusangira ibyishimo nabo, nkabona uko bishimye. Byanshimishije, ubu ngubu, ndi umuntu ukeye mu mutima, ndi umuntu ufite ibyishimo udashobora kubara."

Yavuze ko ubwo yari ku rubyiniro, intekerezo zagiye zimusubiza mu bihe yabayemo nk'ibihe by'ubuhunzi, gushaka igihugu, gukoresha inganzo n'ibindi byagiye bituma ashima Imana byatumye avuga ati "Inganzo yaratabaye."

Uyu munyabigwi mu muziki avuga ko mu gitaramo cye, harimo abantu benshi barimo n'umugabo wavuye mu Buyapani kubera we. 

Massamba avuga ko "kuva nabaho n'ibitaramo byose nakoreye mu Rwanda, ntabwo birabaho, ni ibyishimo kuri njye."

Mu gusoza iki gitaramo, uyu mugabo yahawe impano y'ifoto ari kumwe na Perezida Kagame. Yabwiye InyaRwanda ko iyi foto idasanzwe kuri we, kuko yafashwe mu 2017 mu birori Umukuru w'Igihugu yari yakiriyemo abantu batandukanye.

Ati "Twari mu munsi Mukuru, hanyuma kwa kundi Umukuru w'Igihugu aramutsa abantu bose bari mu munsi Mukuru, noneho turahura, turaramukanya. Nyifiteho urwibutso rwiza, kubera ko yarambajije ati ese inganzo yawe imeze ite? Bituma numva ko koko ibyo nkora abizi, abikurikirana. Nanjye sinazuyaje, naramubwiye nti inganzo yanjye imeze neza Nyakubahwa."

Yavuze ko iyi foto ayifiteho urwibutso rudasanzwe, cyane ko guhura n'Umukuru w'Igihugu atari ibintu bya benshi "noneho ukagira n'amahirwe akaganiriza'.

Ati "Byari ibyishimo ntashobora gutekereza. Ndayifite, nyifite mu cyumba."

Massamba yavuze ko Perezida Kagame ari icyitegererezo kuri we, kandi rimwe na rimwe iyo ahimba indirimbo agendera ku mbwirwaruhame ze. Anibutsa ko yahimbye indirimbo 'Karame nanone' binyuze mu mbwirwaruhame zitandukanye z'Umukuru w'Igihugu yagiye yumva.

Massamba Intore yatangaje ko impano y'iyi foto yahawe ari kumwe na Perezida Kagame yayifotowe mu 2017
Massamba yavuze ko iyi foto ayifiteho urwibutso rudasaza, biturutse ku magambo yaganiriye n'Umukuru w'Igihugu
Massamba yavuze ko yaganiriye na Se n'abandi bakuru, bamubwira ko u Rwanda rwahiriwe kugira umuyobozi Mwiza (Perezida Kagame)
Massamba yatangaje ko ari bwo bwa mbere akoze igitaramo agataha umutima ukeye 
Massamba yahawe ingabo n'icumu ashimirwa gusigasira umuco w'u Rwanda
Ku ifoto yahawe, harimo n'ifoto ya Se Sentore Athanase acuranga Inanga 

Massamba yahawe igikombe ku bw'imyaka 40 ishize ari mu muziki 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE NYUMA Y'IGITARAMO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo "3040 y'ubutore" cya Massamba Intore



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146446/massamba-yavuze-ku-ifoto-ari-kumwe-na-perezida-kagame-yaherewe-mu-gitaramo-nibyo-baganiriy-146446.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)