Meddie Kagere yasinyiye ikipe yari yaratijwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda Meddie Kagere yongereye amasezerano y'umwaka umwe muri Namungo yo muri Tanzania.

Meddie Kagere yageze muri iyi kipe mu ntangiriro z'uyu mwaka aho yari intizanyo ya Singida Black Stars y'amezi atandatu ari na yo yari ayisigaraniye.

Nyuma yo gusoza intizanyo ubuyobozi bwa Namungo bwasanze mu gihe gito babanye hari icyo yafashije iyi kipe bahitamo kumwongerera amasezerano y'umwaka umwe.

Nyuma yo gusinya amasezerano Meddie Kagere wanditse amateka muri Afurika y'Iburasirazuba akaba yarahise asanga ikipe ye mu mwiherero wo kwitegura umwaka w'imikino wa 2024-25 irimo gukorera muri Academy Rhino mu gace ka Karatu muri Tanzania.

Meddie Kagere yakiniye amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Atraco FC, Mukura VS, Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia, Simba SC n'andi.

Maddie Kagere yasinyiye Namungo FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yasinyiye-ikipe-yari-yaratijwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)