Menya uduce tw'igihugu tuzagwamo imvura nyinshi mu mezi abiri ari imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iteganyagihe rigaragaza ko imvura izagwa izaba iri ku kigero kiringaniye bitewe n'uko ubushyuhe bw'amazi y'Injyanja ya Pasifika n'iy'u Buhinde buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe bitume n'imvura igwa ku kigero kiringaniye.

Muri rusange iri teganyagihe rigaragaza ko iki gihembwe gitaha kizagwamo imvura isanzwe ku bahinzi gusa ko bagomba kucyitegura neza mbere.

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Nanone kandi imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Huye, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, mu Burasirazuba bw'uturere twa Burera, Gakenke, Karongi na Nyamagabe, no mu majyepfo y'Uturere twa Ngororero na Muhanga.

Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 izagwa mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, mu Burengerazuba bw'uturere twa Burera, Gakenke na Karongi, mu Burasirazuba bw'Akarere ka Nyaruguru, hagati muri Nyamagabe no mu Kibaya cya Bugarama.

Naho imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 izagwa muri Rusizi ukuyemo mu Kibaya cya Bugarama, muri Nyamasheke no mu bice by'uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru byegereye Pariki ya Nyungwe ndetse igwe no muri Pariki y'Ibirunga.

Iyo mvura y'umuhindo izatangira kugwa hagati y'itariki ya 1 n'iya 10 Nzeri 2024 hamwe na hamwe mu gihugu icike hagati y'itariki 11 n'iya 30 Ukwakira 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko nubwo imvura itegenyijwe iri ku bipimo biri mu rugero ariko abantu batagomba kwirara kuko haba hashobora kuba iminsi mike igwa ari nyinshi.

Yasabye by'umwihariko abatuye mu bice bizagwamo imvura nyinshi kuyitegura mu buryo bw'umwihariko cyane mu gukumira ibiza ndetse asaba n'izindi nzego zose gukoresha iri teganyagihe mu kwitegura umuhindo.

Yagize ati 'Hari ibice bigira imvura nyinshi by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru aho hateganyijwe milimetero zirenga 500. Aho duhora buri gihe n'abafatanyabikorwa dukora indi myiteguro mu gutegura imirima no kurwanya isuri'.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugenzuzi no Guhangana n'Ibiza muri Minisiteri y'ibikorwa by'Ubutabazi, Niyonambaza Hitimana Christine, yavuze ko iteganyagihe riri mu byafashije kugabanya ingaruka z'ibiza byo mu bihe by'imvura y'itumba iheruka kandi ko n'ubu bazifashisha cyane amakuru ryatanze bitegura umuhindo.

Niyonambaza yongeyeho ko hamwe n'amakuru y'itegenyagihe, MINEMA yabashije kumenya ahantu 326 hari mu byago byo kwibasirwa n'ibiza mu mvura yo mu itumba iheruka himurwa by'agateganyo abagera ku 5.523 bashoboraga kwibasirwa n'ibiza.

Leta ikomeje gufata ingamba kugira ngo imvura itazongera guteza ibyago nk'ibyabaye mu 2023
Gahigi Aimable yavuze ko nubwo imvura iteganyijwe iri ku bipimo biri mu rugero ariko abantu batagomba kwirara kuko haba hashobora kuba iminsi mike igwa ari nyinshi
Niyonambaza Hitimana Christine yavuze ko iteganyagihe riri mu byafashije kugabanya ingaruka z'ibiza byo mu bihe by'imvura y'itumba iheruka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-uduce-tw-igihugu-tuzagwamo-imvura-nyinshi-mu-mezi-abiri-ari-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)