Meteo yasobanuye ko bidashoboka ko amakuru y'iteganyagihe yakwizerwa 100% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagaragaye kenshi ko iteganyagiye ritagenda nk'uko biba byatangajwe na Meteo Rwanda, aho ishobora kuvuga ko imvura izagwa ari nyinshi ariko ugasanga urugero yatangaje ko izagwaho si rwo iguyeho.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko bidashoboka ko amakuru yatanze ku iteganyagihe aba impamo 100% kandi ko no ku isi yose ari uko bimeze.

Ati ' Ikigero cya 83% turiho mu gutangaza amakuru y'iteganyagihe ni cyiza. Ibyo kuba amakuru twatangaje ataba yo 100% ntabwo ari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose ntibishoboka ko amakuru batangaza aba yo 100% bitewe n'imiterere y'ikirere.'

Yakomeje avuga nubwo bari ku kigero cyiza ariko atari cyo cya nyuma ahubwo ko bazakomeza kujya imbere bakarenza 83% ku makuru y'iteganyagihe ry'igihembwe nk'uko bimeze ku makuru y'iteganyagihe y'igihe gito kuko yo ari ku kigero cya 90%.

Gahigi, avuga ko amakuru ajyanye n'iteganyagihe ry'igihembwe yavuye ku kigero cya 71% mu myaka ine ishize.

Ati ' Iyi 83% turiho ntabwo ariyo twari turiho mu myaka ine ishize ahubwo hatewe intambwe ikomeye bityo rero ntabwo tuzasubira inyuma kuko Leta y'u Rwanda iri kongerera ubumenyi abakora muri iyi serivisi no kongera ibikoresho by'ikoranabuhanga ariko ubu iby'ibanze byose birahari.'

Meteo Rwanda itangazaa ko imvura izagwa mu gihembwe cy'umuhindo wa 2024 izaba iri ku kigero kiringaniye bitewe n'uko ubushyuhe bw'amazi y'Injyanja ya Pasifika n'iy'u Buhinde buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe buvuye ku kigero cyo hejuru bwariho kuva mu muhundo w'umwaka ushize. Izaba iri ku bipimo nk'ibyo mu muhindo wa 2020.

Meteo Rwanda ivuga ko amakuru itangaza y'iteganyagihe ari ku kigero cyiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yasobanuye-ko-bidashoboka-ko-amakuru-y-iteganyagihe-yakwizerwa-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)