Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024 ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe irangamimerere cyatangirijwe mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rweri mu Mudugudu w'Akinteko.
Mu gutangiza iki gikorwa kandi hirya no hino mu mirenge yose hasezeranyijwe imiryango yabana mu buryo butemewe n'amategeko.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagarutse ku kamaro ko gusezerana imbere y'amategeko, kwandikisha abana n'izindi serivisi nyinshi zikorerwa mu bitabo by'irangamimerere.
Uyu muyobozi yanagarutse kandi ku kijyanye n'ibyo itegeko rishya rigenga umuryango rivuga ku gutanga iminani ku bana, avuga ko kuri ubu nta mubyeyi uhatirwa guha umwana umunani ari nayo mpamvu urubyiruko rukwiriye gukoresha imbaraga nyinshi rukishakira umutungo warwo.
Ati 'Ku kijyanye n'iminani no kurera abana bagukomokaho, rwose basore n'inkumi muri hano nagira ngo mbabwire musubize amerwe mu isaho abari bategereje iminani. Kera umubyeyi wabaga afite abana bakuru ntiyemererwaga kugurisha isambu batamusinyiye ngo bagusinyire ko wagurisha isambu yawe kabone nubwo warwara ukenda gupfa. Ubu rero itegeko riravuga ngo yishakiye isambu ye na we ishakire iyawe.'
Yakomeje asobanura hari ababyeyi bagera ku kubona isambu baraye rwa ntambi bavunitse cyane, barangiza bakangirwa kuzigurisha kubera abana babo bazishaka nyamara wenda afite ikibazo ashaka gukemura kimukomereye.
Yabwiye urubyiruko ko kuri ubu icyatuma umubyeyi aguha isambu ari uko uba wamubereye umwana mwiza.
Ati ' Basore n'inkumi rero ushaka isambu agende yegere ababyeyi be abubahe, ababere umwana mwiza. Niba akeneye guhingirwa uhinge iwawe ejo nawe umuhe umubyizi, narwara umuvuze, mukecuru narwara nawe umuvuze hanyuma urebe ko yakwima isambu, ariko nugenda ukamwihorera na we azakwihorera.'
'Mureke kwiringira amasambu y'ababyeyi banyu namwe mugende mukore mushake ibyanyu.'
Ufitinema Emmanuel ufite imyaka 30, yavuze ko mu gihe umubyeyi yakwishyuriye amashuri ukiga neza nta wundi munani uba utegereje asaba bagenzi be kutiringira imitungo y'iwabo ahubwo bagashakisha iyabo.
Ati ' Hano mu cyaro bibaho ugasanga hari abasore barindiriye ko ababyeyi babo bazabaha iminani cyangwa amasambu yo guhinga, iyo atayimuhaye usanga bagirana amakimbirane. Inama nabagira rero nibikuremo iyo myumvire baze dushakishe kandi tuzagera ku byiza byinshi.'
Mugisha Clarisse we yavuze ko imyumvire yo kumva ko wabona umunani ku babyeyi bawe ari iby'abantu b'abanebwe n'abandi baba badakeneye kuvunika.
Ati ' Mu gihe umubyeyi yabashije kukwishyurira amashuri nta wundi munani uba ukeneye ariko na none tunagaye ababyeyi batishyurira abana babo amashuri ntibanabahe na wa munani, abo bana usanga aribo bavamo ibirara akenshi.'
Icyumweru cyahariwe irangamimerere kizarangira tariki ya 3 Nzeri. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, hazandikwa abana bavutse, handukurwe abapfuye, abakeneye ibindi byangombwa bifite aho bihuriye n'irangamimerere bose bazazihabwa mu buryo bwihuse.