Miliyari 17 Frw zari kwishyurwa abaturage nk'ingurane ziracyafatiriwe na leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero w'abayobozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu mpera z'icyumweru gishize. Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi barimo komite nyobozi z'uturere, komite z'inama njyanama z'uturere n'abandi benshi batandukanye.

Minisitiri Musabyimana yagarutse ku bibazo uturere dukwiriye gukemura, agaruka ku kuzuza dosiye z'abaturage leta ibereyemo imyenda.

Yavuze ko Leta itigeze ibura amafaranga yo kubishyura, ahubwo usanga bipfira ku turere tunanirwa kuzuza dosiye ngo abo baturage bishyurwe asaba buri wese gukemura iki kibazo.

Ati 'Ntabwo Leta yigeze ibura amafaranga yo kwishyura abaturage ariko icyo twabuze kugeza uyu munsi ni amakuru yuzuye, kugeza ubu n'ubushize twashatse kubikora mu kwezi kwa cumi baratubwira bati mushake ibyangombwa byose byuzuye tubishyure, na n'uyu munsi turacyafite miliyari zirenga 17 Frw zabuze ibyangombwa byuzuye.'

Minisitiri Musabyimana yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi ibyo byangombwa nta handi byuzurira atari mu nzego z'ibanze, yibaza ikibura kugira ngo bikemuke.

Ati 'Dosiye zuzuye turagenda tukabwira Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN) ngo dore ngaya amadosiye, amafaranga akenewe ni aya, niba ari menshi nimuduhe gahunda y'igihe tuzabishyurira ntabwo byatinda, ahubwo turabireka ikibazo cyagaruka kigasa nk'aho kidafite nyiracyo. Bamwe tukavuga ko amafaranga yabuze kandi harabuze dosiye, tukabyibuka ari uko abaturage babibajije Perezida wa Repubulika yaje kubasura.'

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi b'uturere kwiha umuhigo wo kuzuza dosiye z'abaturage bakeneye kwishyurwa na Leta ku buryo bo ibibareba babirangiza ibindi bakabisigira Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

Yavuze ko uturere twose twujuje dosiye neza ubu abaturage bishyuwe, abatari bishyurwa bituruka ku turere dufite dosiye zituzuye.

Minisitiri Musabyimana yakebuye abarekera inshingano bamwe bakumva ko aribo bireba gusa, abibutsa ko bagomba gukorera hamwe mu gukemura ibibazo byose.

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gukorera hamwe bakuzuza dosiye z'abaturage Leta ibereyemo imyenda kugira ngo bishyurwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-17-frw-zari-kwishyurwa-abaturage-nk-ingurane-ziracyafatiriwe-na-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)