Iyi gahunda izwi nka Equity Leaders Programs yatangijwe mu 2021.
Ifasha abo banyeshuri guhabwa amahugurwa abafasha kuzabamo abayobozi b'ahazaza nk'imwe muri gahunda nyinshi zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage iyi banki ifite.
Buri hantu Equity Bank ifite ishami muri 35 ibarura ubu, hatoranywa umuhungu n'umukobwa batsinze neza.
Bose bahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa muri Equity Bank buri kwezi no gufashwa kubona aho bakomereza amasomo muri banki zikomeye zaba izo mu Rwanda no mu mahanga.
Iki kigo cy'imari kirabasura, kikumvisha ababyeyi babo impamvu y'iyo gahunda, kikabajyana mu mwiherero w'ibyumweru bibiri, bagahuzwa n'abikorera babaganiriza ku ngingo zitandukanye z'imibereho.
Giha akazi kandi abandi bantu babafasha mu myumvire babizobereyemo, bakabashakira na za kaminuza zikomeye ku rwego rw'Isi zibaha buruse.
Umuyobozi muri Equity Bank Rwanda ushinzwe ishoramari rishorwa mu bikorwa bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, Alice Ikirezi, yabwiye IGIHE ko arenga miliyari 5,4 Frw amaze gukoreshwa muri buruse zahawe abo banyeshuri.
Ati 'Ayo yiyongeraho andi miliyoni 1,2$ (arenga miliyari 1,5 Frw) yashowe mu bindi bikorwa byo gufasha abo bana nko kubatoranya, kubasura iwabo tukumvisha ababyeyi babo akamaro k'icyo gikorwa, kubashyira mu mwiherero no kubaha ubumenyi bujyanye n'uko bakwitwara muri kaminuza.'
Mu bindi bigishwa ni ugusubiza ibibazo kaminuza iba yabahaye ngo bayinjiremo, kubishyurira impamyabushobozi zigaragaza ko badategwa mu Cyongereza n'ibindi bituma bagera ku rwego rw'izo kaminuza zihambaye baba bagiye kwigamo.
Ni gahunda yatangijwe mu 1998 mu mashami ya Equity Bank Group yose aho abanyeshuri 18.732 bamaze kuyinyuramo barimo 102 bo mu Rwanda.
Abo bo mu Rwanda bose bahawe imenyerezamwuga 'bahembwa n'amafaranga menshi kurusha na bamwe mu bakozi bakomeye ba banki', ndetse bose bubakiwe ubushobozi.
Muri bo 101 bahawe kaminuza zaba izo mu Rwanda n'izo mu mahanga, uwo umwe usigaye akaba ategereje kaminuza yasabye yo mu mahanga kuko ari yo yifuza.
Muri abo 102 abagera muri 44 bangana na 43%, bahawe buruse muri kaminuza 25 zo mu bihugu 11 byo ku migabane itanu igize Isi, zirimo nka Massachusetts Institute of Technology, Kaminuza ya Havard, Yale University n'izindi.
Abanyeshuri 19 bagiye kwiga mu mahanga mu 2024 bahawe amafaranga ari hagati y'ibihumbi 500 Frw na miliyoni 2 Frw, azabafasha kwitegura kujya muri kaminuza, ubu hakaba hamaze gutangwa miliyoni 54 Frw zo muri ubwo buryo.
Mucyo Savy wize ayisumbuye muri Ecole des Sciences de Byimana, ni umwe mu bungukiye muri iyo gahunda.
Yahawe kujya kwiga muri Massachusetts Institute of Technology, MIT, imwe muri kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.
Uyu musore w'imyaka 19 ati 'Mu yisumbuye nize Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima. Muri MIT ngiye kwiga Imibare n'ibijyanye mudasobwa. Ni ibintu binshimishije. Biba bigoye kuhabona kuko bane mu bantu 100 basabye kuhiga, ni bo babihabwa. Icyo nzitura Equity Bank Rwanda ni uko nzitwara neza, nkaza gufasha abandi binyuze mu byo nize.'
Uko kugaruka agafasha igihugu binyuze mu byo yize, ni na yo ntero kuri Mureramanzi Emilienne wo mu Karere ka Huye wahawe kwiga ibijyanye no kurengera ibidukikije muri Turikiya.
Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 18 wujuje mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, yavuze ko mu byo yizeza Abanyarwanda 'ari ko nzagaruka ngakoresha ibyo nize kugira ngo gahunda y'iterambere irambye u Rwanda rwihaye igerweho ibidukikije na byo bibungabunzwe.'
Icyiciro cya mbere cyasojemo abanyeshuri 32, bakurikirwa na 34 basoje mu cya kabiri, icya gatatu ari na cyo giheruka, iyi gahunda yafashije abanyeshuri 36 mu mu bice bitandukanye by'igihugu bitwaye neza kurusha abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko abo banyeshuri bakurikiranwa umunsi ku wundi ndetse uko amafaranga azagenda aboneka ari ko gahunda izajya yagurwa, aho nko mu cyiciro cya kane bazafatwa abarenga 70.
Amafoto: Nkusi Christian