Miliyari hafi 358 Frw zigiye kwifashishwa mu kurandura igwingira mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igwingira ry'abana cyane cyane abatarengeje imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego zitandukanye zita ku buzima bw'umwana.

Mu 2020, ku Isi habarurwaga abana barenga miliyoni 149 bafite ikibazo cy'igwingira, muri bo abarenga 40% baherereye muri Afurika.

Imibare y'ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n'ubuzima bw'abaturage mu Rwanda, RDHS, bwa 2020 igaragaza ko igipimo cy'igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.

Kuva icyo gihe hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gufasha ababyeyi batwite n'abonsa kubona amafunguro arimo intungamubiri zihagije ku mwana, na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itangira kubahirizwa kuva mu mashuri y'incuke kugeza mu yisumbuye.

Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igamije gufasha umuturage gusobanukirwa ingengo y'imari, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.

Iti 'Amafaranga yashyizwe ku bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu, yiyongereyeho agera kuri miliyari 1.8 Frw, ava kuri miliyari 355.4 yari mu ngengo y'imari ya 2023/2024, agera kuri miliyari 357.8 Frw.'

Nubwo aya mafaranga yiyongereye, ijanisha ry'ayashowe muri ibi bikorwa ugereranyije n'ingengo y'imari yose ryavuye kuri 7% ryariho mu mwaka ushize rigera kuri 6%, bitewe n'uko ingengo y'imari y'u Rwanda ya 2024/2025 yiyongereyeho 12% ugereranyije n'iy'umwaka wabanje.

Kugeza ubu hari gahunda yatangijwe na Leta yo kugaburira buri mwana ufite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri igi rya buri munsi kandi aho ikorwa neza bitanga umusaruro mu mikurire yabo.

Hanashyirwa imbaraga muri gahunda y'ingo mbonezamikurire ifasha kwita ku buzima bw'umwana agahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n'ibinyobwa, bagakorerwa isuku mu gihe umubyeyi yagiye mu mirimo.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ku mwaka havuka abana barenga ibihumbi 350, na ho umugore w'umunyarwandakazi ashobora gucura abyaye abana bari hagati ya batatu na bane.

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n'ibibazo bijyanye n'igwingira ry'abana.

Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z'abantu.

Ikibazo cy'igwingira mu bana cyarahagurukiwe, ndetse imibare igenda igabanyuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-hafi-358-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kurandura-igwingira-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)