Miliyari zisaga 130 Frw zigiye gukoreshwa mu kuvugurura Gare ya Nyabugogo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye The New Times ko umushinga uzakorwa n'Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y'Isi.

Ni gare izubakwa ku buryo bugezweho kuko izaba ifite n'ibindi byangombwa nkenerwa bijyanye n'ibyo abagenzi bakenera.

Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko mu gihe gare ya Nyabugogo izaba iri kuvugururwa, ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu byayikorerwagamo bizaba byimuriwe ahandi hantu mu buryo bw'agateganyo.

Uyu mushinga wo kuvugururura Gare ya Nyabugogo, uri mu cyerecyezo cy'Umujyi wa Kigali cyo guteza imbere ubwikorezi no gutwara abantu mu buryo bugezweho.

Gare ya Nyabugogo nimara kuzura, Ntirenganya avuga ko umubare w'imodoka zitwara abagenzi muri iyo gare uziyongera ndetse n'abagenzi biyongere ari na ko uburyo bwo kubatwara bunozwa kurushaho.

Mu bintu by'ingenzi bizaba biri muri iyo gare harimo nk'aho imodoka ziparika, aho abagenzi bategerereza imodoka, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z'umutekano, aho kuruhukira n'ibindi.

Ahagana mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-zisaga-130-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kuvugurura-gare-ya-nyabugogo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)